Abasaga miliyoni 4 banduye #COVID19: Dore uko icyorezo gihagaze ku Isi

Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi guhera mu mpera za 2019. Cyumvikanye bwa mbere mu Bushinwa nyuma kikagenda gifata n’ibindi bihugu ku migabane yose y’isi, kikaba kimaze gufata abasaga miliyoni enye.

Iyi shusho igaragaza ahibasiwe kurusha ahandi ku isi (Ifoto: ECDC - European Union)
Iyi shusho igaragaza ahibasiwe kurusha ahandi ku isi (Ifoto: ECDC - European Union)

Urubuga rwa Internet https://www.worldometers.info/coronavirus/ rutanga amakuru yerekeranye n’icyo cyorezo ku buryo buhoraho, rwerekanaga ko kugeza mu masaha yo ku manywa tariki 11 Gicurasi 2020, abari bamaze kwandura icyo cyorezo bagera kuri miliyoni enye, ibihumbi magana abiri na cumi n’abantu magana atatu na cumi n’umunani (4.210.318).

Iyo mibare ni iy’abanduye Coronavirus mu bihugu 212 no mu duce dutandukanye tuzwi nka teritwari (territories) hirya no hino ku Isi. Kuri urwo rubuga hagaragara imibare igezweho y’abanduye icyo cyorezo, abagikize, abapfuye, abapimwe mu bihugu bitandukanye, n’ibindi.

Kugeza kuri ayo masaha twavuze haruguru, abari bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo hirya no hino ku isi bari 284.448, mu gihe abari bamaze kugikira bageraga kuri 1.505.945.

Ibihugu 10 bya mbere byibasiwe n’icyo cyorezo cya Coronavirus ku rwego rw’isi ni Leta zunze ubumwe za Amerika,Espagne,u Burusiya,u Bwongereza,u Butaliyani, u Bufaransa, u Budage, Brazil, Turkiya na Iran.

Ku rwego rw’umugabane wa Afurika nk’uko tubikesha urubuga www.cnbcafrica.com, ku makuru aturuka mu kigo gishinzwe kugenzura no gukumira ibyorezo muri Afrika (Africa Centres for Disease Control and Prevention ‘Africa CDC’), icyo kigo gitangaza ko kugeza uyu munsi tariki 11 Gicurasi 2020, mu bihugu 53 bigize Afurika yunze ubumwe, imibare y’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ari 63. 235 mu gihe kimaze guhitana abagera ku 2.290.

Kuri uyu wa mbere raporo igaragaza ko Lesotho ari cyo gihugu cya Afurika cyonyine kitarageramo icyo cyorezo nubwo gikikijwe na Afurika y’Epfo kandi muri icyo gihugu ho virusi yaragezeyo.

Kuri urwo rubuga kandi hariho imibare y’abamaze gukira icyo cyorezo ku mugabane wa Afurika, bakaba ari abantu 21.821.

Kuri urwo rutonde rw’ibihugu byo ku isi bigaragaramo icyorezo Coronavirus, Amerika ni yo ifite abanduye benshi bagera kuri 1.368.036, abagikize ni 256.336 mu gihe abo kimaze guhitana muri icyo gihugu bagera kuri 80.789.

Igihugu cya kabiri ku isi, ni Espagne ifite abanduye bagera ku 268.143, abakize bagera ku 177.846 naho abahitanywe na cyo bakaba bageze ku 26.744.

Igihugu cya gatatu ni u Burusiya bufite abanduye bagera ku 221.344, abakize bagera ku 39.801 mu gihe abahitanywe n’icyo cyorezo bagera ku 2.009.

Igihugu cya kane ni u Bwongereza bufite umubare w’abanduye icyo cyorezo bagera ku 219.183, abahitanywe na cyo bagera ku 31.855.

Igihugu cya gatanu ni u Butaliyani bufite abanduye icyo cyorezo bagera ku 219.070 abamaze kugikira bagera ku 105.186 mu gihe abo kimaze guhitana bagera 30,560.

Mu Rwanda abantu 150 bamaze gukira #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 285.

Uwo muntu umwe yabonetse mu bipimo 380 byafashwe uyu munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 42,805 ari na byo byabonetsemo abarwayi 285.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko abantu 10 bari barwaye COVID-19 bakize kuri uyu wa mbere, abamaze gukira bose hamwe bakaba ari 150.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 135, kugeza kuri uyu wa mbere icyo cyorezo kikaba nta muntu kirahitana mu Rwanda.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibaza impamvu UN, OMS, EEC n’ibindi bihugu bikize bavuga Afurika y’umunsi y’ubutayu bwa SAHARA murapfyuye murashize! basize iby’iwabo ni urukundo ni impuhwe ni agasuzuguro nitwe bashoboye ni ibiki?
Ndabarahiye mundebere USA,Espagne,Italy,England,Uburusiya, French, Germany, Belgium....barorohewe keka niba hari ibindi bibyihishe inyuma. ni kwakundi Umugabo akubitwa agatabaza avuga ngo mutabare uyu mugoere kubera isoni...noneho ngo SIDA,Malaria,Ebola, inzara birabamara mwa ba Nyafurika mwe mwitonde niyo ntero igezweho! ni ukudukanga ni ukutwibasira ni ibiki!Bayobozi mudufashe twange agasuzuguro

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 12-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka