Abasaga 400,000 ni bo bonyine batarakingirwa Covid-19 ku bari bateganyijwe

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko mu bantu basaga miliyoni zirindwi bagomba gukingirwa Covid-19, abasaga gato ibihumbi 400 bonyine aribo batarahabwa urukingo.

Ngo ikibazo cy’abantu batarikingiza ntabwo mu Rwanda gifatwa nk’ikiremereye cyane ugereranyije no mu bindi bihugu, kuko umubare w’abamaze guhabwa urukingo uruta cyane uw’abatararufata, gusa ngo ntibikuraho ko ubukangurambaga bukomeza gukorwa kugira ngo n’abatararufata babyitabire bityo barusheho kugira ubudahangarwa bwo guhangana na Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya RBA kuri uyu wa Kane tariki 13 Mutarama 2022, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange muri MINISANTE, Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko abatarakingirwa ari bacye cyane ugereranyije n’abamaze gukingirwa.

Ati “Tugeze hafi kuri 80% ku bafashe urukingo rwa mbere ku bantu bafite imyaka 12 kuzamura, na hafi 51% ku bafashe urukingo rwa kabiri, n’ibihumbi hafi 500 ku bafashe urukingo rwa gatatu. Ibi rero biragaragaza ko iyo turebye imibare y’abantu bagomba gukingirwa 7.250.000, tumaze kugera kuri hafi 6.800.000, tugeze ku rugero rushimishije, n’ubu turimo gukingira urukingo rwa kabiri ku bana benshi”.

Zimwe mu mpamvu zituma harimo abatarahabwa urukingo kandi bari mu bagomba gukingirwa harimo imyumvire itandukanye ishingiye ku madini ndetse n’abandi bagenda bagwa mu bishuko bibabuza kwikingiza, kimwe n’abandi bibera mu ngo bakaba bataragerwaho n’amakuru cyangwa se abumva ko ntaho bazahurira n’icyorezo kuko bibera mu ngo zabo.

Ngo n’ubwo atari benshi ariko muri iyi minsi birimo kugaragara ko abantu bari mu kigero cy’imyaka 80 barimo guhitanwa na Covid-19, ari abari baranze gufata urukingo kubera kumva ko ntaho bajya, ariko bakibagirwa ko n’abo babana bashobora kubanduza, ari na ho Dr. Mpunga ahera asaba buri wese kwitabira kwikingiza.

Ati “Ingaruka zo kutikingiza ni nyinshi kuko uba ufite ibyago byinshi ko virusi igufashe irakuzahaza ukaremba ukajya mu bitaro ukaba wajya no mu byuma, bigasaba n’ubushobozi bwinshi cyane bwo kukuvura, ariko na none hariho benshi birangira batakaje ubuzima, ari cyo tuba twanga”.

Ikindi ngo ni uko hari n’abahura n’ingaruka zo kurwara Covid-19 bagenda bangirika imyanya y’ubuhumekero irimo ibihaha, bikiyongeraho ko abatikingiza aribo baha icyuho virusi kugira ngo zishobore kubona uko zihinduranya.

Kuba abamaze kwikingiza bamaze kuba benshi bituma virusi igenda icyika intege bityo imibare y’abantu bandura ikagenda igabanuka, bigatuma abarwara benshi nta bimenyetso bagira, n’ababifite bavurirwa mu ngo kandi bakoroherwa mu gihe gito cyane.

Ibyo bikagaragazwa n’uko iminsi abantu barwaye bamara mu kato igenda igabanuka bitewe n’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakingiwe bakira vuba, ubu mu Rwanda iyo minsi ikaba igeze ku icumi, ariko kandi ngo hari n’aho yageze kuri itanu, ku buryo uko abantu bakomeza kwikingiza bishoboka cyane ko no mu Rwanda Covid-19 ishobora kongera kugabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka