Abarwayi b’impyiko baratabaza

Bamwe mu bafite uburwayi bw’impyiko bwabaye akarande bavuga ko bategereje urupfu mu gihe kitarenze icyumweru, nyuma yo gusezererwa ku byuma bibagabanyiriza amazi mu mubiri aterwa no kudakora neza kw’impyiko.

Ministeri y’ubuzima yabatangarije ko nta bushobozi buhari bwo kubavura, cyangwa gushyira abarwayi b’impyiko bose ku byuma biborohereza gukora umurimo nk’uw’impyiko mu mubiri.

Abarwayi b’impyiko binubira ko uburwayi bwabo butavurwa hakoreshejwe ikarita y’umunyamuryango ufite ubwishingizi bw’ubuzima (mituelle de santé), kereka ku muntu ufite ubundi bwishingizi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ibitaro bikuru bya Kaminuza byo mu karere ka Huye (CHUB) byasohoye mu bitaro uwitwa Mushinzimana Jacques na Nyiramahirwe Jeannine, bitewe no gutinya igihombo cyaterwa no kubitaho.

Abo barwayi b’impyiko ubu babuze uwo batura ikibazo, bakaba baje i Kigali, kwinginga Ministeri y’ubuzima kugira ngo ibafashe gusindagiza ubuzima.

Mushinzimana ufite ikarita ya mituelle de santé yagize ati: “Ubu ntaho mfite nerekera uretse gutegereza urupfu, rukaba rugomba kumpitana mu gihe kitarenze icyumweru.”

Kugira ngo umuntu urwaye impyiko z’akarande akire bisaba ko azikurwamo agashyirwamo izindi, cyangwa se bidashobotse agashyirwa ku cyuma kimufasha gukora umurimo nk’uwimpyiko (dialysis), akabikorerwa inshuro eshatu mu cyumweru.

Gukorerwa Dialysis inshuro imwe gusa bifite agaciro k’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 150, naho kuvura impyiko byo bikaba bihenda inshuro nyinshi kurushaho.

Ibaruwa ya Ministeri y'ubuzima imenyesha Mushinzimana ko idashoboye kumuvuza impyiko.
Ibaruwa ya Ministeri y’ubuzima imenyesha Mushinzimana ko idashoboye kumuvuza impyiko.

“Ministeri y’ubuzima nta bushobozi ifite bwo kwita ku barwayi b’impyiko cyangwa kubavura”; nk’uko Dr. Theobald Hategimana, umuyobozi wa CHUK (ibitaro bikuru bya Kigali), yasobanuriye Kigali Today, nk’uhagarariye Ministiri w’ubuzima.

Abarwayi bafite ubundi bwishingizi nka RAMA cyangwa FARG bishyurirwa 80% ariko abafite mituelle de santé barirwariza. Minisiteri y’Ubuzima kandi ivuga ko abarwayi b’indwara zitandura nka cancer, umutima, diyabete, n’izindi batavurirwa kuri mituelle de santé kuko kuzivura bihenze.

Umuyobozi wa CHUK yavuze ko nta mibare y’abarwayi b’impyiko mu Rwanda azi neza, ariko ngo ni benshi cyane ku buryo nta kundi Leta yabagenza, kuko kuvurwa bihenze kandi bigakorerwa mu mahanga ya kure nko mu Buhindi.

Gukorerwa dialysis nabyo uretse guhenda, ngo bikorwa mu buzima bwose umurwayi asigaje ku isi, kandi inshuro nyinshi mu cyumweru.

Inzoga n’itabi, no kurya ibikomoka ku nyamaswa byinshi, biri mu biteza umuntu kwibasirwa n’indwara zitandura zirimo impyiko, umutima, kanseri, diyabeti, n’izindi; nk’uko Dr Hategekimana yamenyesheje abaturage.

Yavuze ko umuntu wifuza kwirinda indwara zitandura, yajya afata amafunguro agizwe ahanini n’ibikomoka ku bimera, akanywa amazi menshi, ndetse akanihatira gukora imyitozo ngororamubiri.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubwo bavuga gutyo kandi bajyiye kwiyahura wasanga bajya kubatangira ,nkaho babafashije,ariko Mana we tabara abana bawe!

kelly yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

erega nubundi rubanda rugufi tura shize icyonzicyo Imana irebera ibwa ntigihubya wasa nga ibakijije

mukakalisa yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Aba ni abana b’u Rwanda. Leta yakagombye kubitaho.Mutuelle de sante yo ko yazamuwe ni gute idashobora kuvuza abo Banyarwanda.Amagara aryana azirana n’uburyamirane.

Rukundo yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Binagwaho niyegur kara munaniye pe, ubwo murumva ibyo avuga kandi ubuzima bwabantu buri mikaga, ubwose ari umwana we cyangwa inshuti ye da ibyo yabivuga no mubuhinde muvuga baba baragezeyo.

keza yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka