Abarimo kuvurwa #COVID19 mu Rwanda biyongereyeho batatu, bose hamwe baba 104

Amakuru mashya aturuka muri Minisiteri y’Ubuzima aragaragaza ko kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020 habonetse abarwayi bashya batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 349.

Abo bantu batatu babonetse mu bipimo 1,766 byafashwe uyu munsi, ibipimo byose hamwe bimaze gufatwa bikaba ari 64,268 ari na byo byabonetsemo abarwayi 349.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima riravuga ko mu bari barwaye COVID-19 ntawakize kuri uyu wa Kane, abamaze gukira bose hamwe bakomeza kuba 245.

Abakirwaye COVID-19 mu Rwanda ni 104, kugeza kuri uyu wa Kane icyo cyorezo kikaba nta muntu kirahitana mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka