Ubwo umunyamakuru wa Kigalitoday yageraga muri bitaro bya Kigeme tariki 29/05/2012 yasanze benshi mu barwayi batangiye gutaha ndetse n’abakiri mu bitaro badutangarije ko bumva hari icyahindutse ku burwayi bwabo. Ibi kandi ni nabyo twatangarijwe n’abaganga bari gukurikirana aba barwayi.
Mu barwayi 55 bari barwariye mu bitaro bya Kigeme, 25 nibo bamaze gutaha naho mu kigo nderabuzima cya Kigeme hasigayemo 1 mu barwayi 17 bari baharwariye.
Dr Kibanvunya Pascal, umwe mu baganga bakurikirana abo barwayi yadutangarije ko hari ikizere ko mu minsi mike abarwayi bose barwaye kubera ibiryo bihumanye bariye bazaba bakize.
Yagize ati « abenshi batashye nyuma yo kubona ko borohewe. Abasigaye nabo baraba bameze neza ku buryo nko mu minsi 2 cyangwa 3 baraba batashye ».
Dr Kibanvunya yatangaje ko n’abasigaye mu bitaro bahasigaye kugira ngo babanze bamare imiti bari kunywa kuko abaganga batashatse ko bataha batarayimara.
Nubwo abaganga bakeka ko ibiryo bihumanye aribyo byateye aba bantu kurwara hari ibizamini byafashwe biri gupimirwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kugira ngo byemeze neza nyirabayazana w’iyi ndwara.
Ku wa gatandatu tariki 26/05/2012 nibwo Abayoboke b’idini ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi basaga 300 basangiye ibiryo mu busabane bwabaye nyuma y’ifunguro ryera bari bamaze guhabwa.
Nyuma y’amasaha make bamaze kurya ibi biryo benshi muri bo batangiye kurwara bagaragaza ibimenyetso bimwe birimo guhinda umuriro, kuribwa umutwe, kubabara mu ngingo kuruka no gucibwamo.
Ku bitaro no ku kigo nderabuzima bya Kigeme haje kwivuriza abagera kuri 200 muri bo 72 bakaba barahise bashyirwa mu bitaro kandi ubu 41 muri bo nabo bamaze gutaha.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|