Abarenga ibihumbi 10 barwariye Covid-19 mu ngo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kiratangaza ko abantu barenga ibihumbi 10 ari bo barwariye Covid-19 mu ngo hirya no hino mu gihugu bangana na 98% by’abafite iyi virusi kuri ubu.

Kuba benshi mu bafite ubwandu barwariye mu ngo biraterwa n’uko batarembye cyane ku buryo bibasaba kujya kurwarira kwa muganga ahanini bakaba babifashwamo no kuba barakingiwe kuko na byo bituma uwahawe urukingo agira ubudahangarwa bwo kuba yazahazwa n’icyorezo cya Covid-19 kuruta utarakingiwe.

Ibi ariko ngo ntibikuraho ko bashobora kugira abandi banduza ku buryo bishobora gutuma ubwandu bushya bukwirakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse. Aha ni ho Dr. Albert Tuyishime umuyobozi w’ishami ryo kurinda no gukumira indwara muri RBC ahera asaba abarwariye mu ngo kwirinda kwanduza abandi.

Ati “Umuntu iyo yipimishije agasanga afite iyi virusi kandi akaba atari umuntu ugomba kujya mu bitaro, ari umuntu ugomba kujya mu rugo, akishyira mu kato tukamukurikirana, ubundi kugeza uyu munsi, tuvuga ko ugomba kuguma mu kato kugeza ku minsi 10, iyo minsi 10 yashira nibwo agomba kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye agakoresha ikindi kizamini tukareba ko ya virusi yamushizemo”.

Akomeza agira ati “Ababirengaho rero ku munsi wa kabiri cyangwa wa gatatu ntabwo ari byo, binyuranyije n’amabwiriza kandi twabashishikariza kutanyuranya n’amabwiriza kuko aba arimo arongera ibyago byo kuba yagira abandi yanduza, twifuza ko umuntu tumukurikirana agakira ariko na none ntagire abandi yakwanduza iyo virusi”.

Ngo zimwe mu mpamvu zikomeje gutuma imibare y’abandura Covid-19 irushaho kuzamuka, ni virusi yo mu bwoko bwa Omicron yandura mu buryo bworoshye ndetse n’abadohoka ku mabwiriza arebana no kwirinda iki cyorezo, bikorohera virusi kuva ku muntu umwe ijya ku wundi ku buryo bikomeje gutyo ibintu byarushaho gukomera nk’uko Dr. Tuyishime abisobanura.

Ati “Iyo abantu bandura ari benshi, n’abaremba bagomba kwiyongera byanze bikunze, niba wagiraga abarwayi 13 ugakuramo wenda umwe uremba, hiyongereyeho abarwayi 1000 byanze bikunze ibyago byo kugira benshi bashobora kuba baremba biriyongera. Ubutumwa naha umuntu uwo ariwe wese ari utarafata urukingo, ari utarafata urwa kabiri cyangwa urwa gatatu, ni uko urukingo niyo ntwaro dufite kugeza ubu ngubu yadufasha gutsinda byimbitse iyi virusi, icyo nababwira ni ukwihutira kurufata kugira ngo batibuza ayo mahirwe”.

RBC ivuga ko umaze gukira covid-19 ategereza iminsi 30 mbere yo gufata urukingo rwa covid-19. Mu rwego rwo kurushaho kwita ku barwayi ba covid-19 bakenera kujya mu bitaro, kuri ubu ibitaro byose byo mu gihugu byateguye ibitanda biri hagati ya 15 na 20 byateganyirijwe by’umwihariko abarwayi ba Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo kubakurikirana murabeshya cyane! Umuntu bamusangana ibimenyetso ngo natahe Kandi ngo ntagire umuti Afata! Nzi imaze icyumweru nta numunyabuzima uramureba cy ngo agire inama urugo arimo......

Kamikazi yanditse ku itariki ya: 7-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka