Abarenga 7000 barwaye kanseri mu Rwanda ntibivuza

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) gisaba Abaturarwanda kwisuzumisha hakiri kare indwara zitandura zirimo kanseri, kugira ngo batazajya kuyivuza bitagishobotse.

Umujyi wa Kigali wakiriye umuyobozi w'umuryango urwanya kanseri muri Afurika hamwe n'abaganga ba kanseri mu Rwanda
Umujyi wa Kigali wakiriye umuyobozi w’umuryango urwanya kanseri muri Afurika hamwe n’abaganga ba kanseri mu Rwanda

RBC ifatanyije n’umujyi wa Kigali, umuryango mpuzamahanga urwanya kanseri mu mijyi (City Cancer Challenge, C/Can), hamwe n’abaganga banyuranye, bashyizeho uburyo bwo gukumira no kuvura iyo ndwara igakira mu gihe itarakomerera umurwayi.

RBC ivuga ko abarwayi barenga ibihumbi 3,000 ku mwaka ari bo bajya kwa muganga kwivuza kanseri, nyamara imibare y’umwaka ushize y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), igaragaza ko mu Rwanda hari abantu barenga 10,000 barwaye kanseri.

Umuyobozi w’ishami rya RBC rishinzwe gukurikirana indwara za kanseri, Dr. Francois Uwinkindi, avuga ko n’abo ibihumbi 3,000 baza barembye ku buryo nta cyizere cy’uko bazakira, kandi ko abenshi barwaye kanseri yica vuba ifata inkondo y’umura n’ibere.

Dr. Uwinkindi agira ati "Mu Rwanda uko abaturage barushaho kugenda basaza, ni nako imibare y’abarwaye kanseri igenda izamuka, OMS itwereka abarenga 10,000 bafite kanseri ariko wareba abaza kuyivuza ku mwaka ntibarenga 3,000.

Dr. Francois Uwinkindi avuga ko umubare w'abarwaye kanseri urushaho kwiyongera
Dr. Francois Uwinkindi avuga ko umubare w’abarwaye kanseri urushaho kwiyongera

"Harimo icyuho kinini cyane kandi umuntu iyo aje kwivuza kanseri imurembeje ntabwo akira, icyo abaganga bamufasha ni ukumugabanyiriza ububabare no kumufasha gupfa neza atabanje kwangirika bikabije".

Dr. Uwinkindi akomeza asobanura ko ikinyuranyo cy’abantu 7,000 batarajya kwivuza kanseri atari bo bonyine bafite ibyago byo kuba bayirwaye mu Rwanda.

Avuga ko umugore cyangwa umukobwa wese urengeje imyaka 35 y’ubukure, aba yarariye ibiribwa byinshi birimo isukari, inzoga n’amavuta, ndetse akaba yarahumetse mu gihe kirekire ibyuka bihumanye birimo n’itabi.

Ku bahungu n’abagabo, RBC igira inama cyane abarengeje imyaka 40 y’ubukure, kujya kwisuzumisha kwa muganga, kwirinda ibiribwa cyangwa ibinyobwa bibateza ibyago, kwirinda imyuka ihumanye cyane cyane itabi n’ibindi bitumurwa, ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri.

Hari abaganga bakomeza basobanura ko kanseri y’inkodo y’umura ku bagore ngo irimo guturuka ahanini ku guhura n’abagabo bafite virusi iyitera, ndetse ko hari n’izindi kanseri zirimo gufata mu mihogo, ku bitsina no mu kibuno, bitewe no gukora imibonano mpuzabitsina uko umubiri utabigenewe.

Kugeza ubu, Abanyarwanda barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu barengeje imyaka 35 nk’uko ibarurishamibare ribigaragaza.

Aba bakaba ari bo basabwa kujya kwisuzumisha kanseri ku bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro, kugira ngo batazajya kuyivuza bitagishobotse.

Umuganga w’indwara z’imbere mu mubiri, Dr. Turatsinze David, avuga ko mu bitaro bya CHUK akoreramo, ibyumba by’abarwayi bisigaye byuzura vuba cyane abarwaye kanseri.

Iyi mibare ngo iri mu byateye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali gutegura siporo rusange kabiri mu kwezi mu mihanda izira imyuka ihumanya y’imodoka.

Umuyobozi wungirije mu mujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, akomeza avuga ko umuryango C/Can witezweho kubafasha kugabanya ubusumbane bw’abaturage mu buryo bahabwa serivisi z’ubuvuzi bwa kanseri.

Umuyobozi wungirije mu mujyi wa Kigali Umutoni Gatsinzi Nadine
Umuyobozi wungirije mu mujyi wa Kigali Umutoni Gatsinzi Nadine

Agira ati "Hari abaturage baburaga uko bivuza ndetse ntibanabwirwe icyo barwaye, ibyo bikamenywa n’abafite ubushobozi gusa".

Umuyobozi w’Umuryango C/Can muri Afurika, Sophie Bussmann, avuga ko bafite ingengo y’imari yo kuvura no gufasha abarwaye kanseri, ariko atahita atangaza amafaranga bateganyije uko angana.

Sophie Bussmann, avuga ko bafite ingengo y'imari yo kuvura no gufasha abarwaye kanseri
Sophie Bussmann, avuga ko bafite ingengo y’imari yo kuvura no gufasha abarwaye kanseri

Abanyamuryango ba C/Can bavuga ko bateganya kwihutira kubanza kumenya ibibazo 10 by’ingenzi byakwitabwaho kurusha ibindi muri 52 babonye ko bifitwe n’abarwayi ba kanseri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamvu abantu bativuza CANCER,nuko bihenda cyane (Chemotherapy na Radiotherapy).Kuyivuza mu Rwanda birenza 6 millions Frw kandi Assurances zemera kuvuza Cancer ni nkeya,kereka zibanje kugusinyira.Iyo ugiye kwa muganga,usanga abarwaye CANCER bakorera Chemotherapy na Radiotherapy ari abarihirwa na FARG ahanini.CANCER yica abantu barenga 10 millions buri mwaka.
Ariko nk’abakristu,tuge twibuka ko,nkuko ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga,urupfu n’indwara bizavaho mu isi izaba paradizo,izaturwa gusa n’abantu bumvira imana.
It is a matter of time.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye kutibera mu gushaka amafaranga gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka imana,niba twifuza kuzaba muli iyo paradizo iri hafi.

gatare yanditse ku itariki ya: 24-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka