Abarenga 60% by’Abanyarwanda ntibakora isuku yo mu kanwa

Ubushakashatsi buheruka gukorwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa (Oral Health) muri 2018, bwagaragaje ko abarenga 60% by’Abanyarwanda batajya bakora isuku yo mu kanwa.

Ubwo bushakashatsi bwanerekanye ko, abarenga 76% batajya basura amavuriro yita ku ndwara zo mu kanwa, bigaragaza ko ikibazo kigendanye n’ubuzima bwo mu kanwa, ari ingutu guhera ku bana ndetse no ku bantu bakuru.

Ni muri urwo rwego ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara no kwita ku isuku yo mu kanwa, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangije ubukangurambaga ku bwo gushishikariza abantu by’umwihariko urubyiruko gukora no kunoza isuku yo mu kanwa.

Ikibazo cy’isuku idahagije mu kanwa cyanagaragajwe n’ubuyobozi bw’Urwunge rw’amashuri rwa Mbyo, ruherereye mu murenge wa Mbyo mu karere ka Bugesera, ubwo tariki 19 Ukwakira 2022, haberaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abanyeshuri kujya bita ku isuku yo mu kanwa.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Alex Nzeyinama, yavuze ko mu banyeshuri barenga 1890 bafite, abarenga 50% batita ku isuku yo mu kanwa.

Yagize ati “Iyo tugiye mu gikorwa cyihariye cyo kureba mu kanwa, dusaba ko buri mwarimu ajya mu ishuri rye, ariko ugereranyije nko mu ishuri ry’umuntu, ushobora gusanga nka 50% bakoze isuku, ariko ikindi gice kitakoze isuku, bikagaragaza n’imiryango bagenda bakomokamo, bitewe n’amikoro ya buri muryango, bamwe babyitaho, abandi ntibabyiteho, imyumvire ikagenda iba inzitizi ku banyeshuri”.

Adrien Bizimana ni umuyobozi wa Purogramu muri Miracle Corner Rwanda, nka bamwe mu bantu bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko by’umwihariko urwo mu mashuri mu karere ka Bugesera, kwigirira isuku yo mu kanwa, avuga ko impamvu nyamukuru yatumye bakora ubukangurambaga, ari uko indwara zo mu kanwa zigenda ziyongera.

Ati “Ibyo nibyo byatumye twifuza gukora ubwo bukangurambaga, kugira ngo twigishe abantu, duhera mu bana bakiri bato, kuko iyo wigisha umwana ukuri muto haba hari ibyiringiro ko azafata cya kintu wamwigishije, tunabahe n’ibintu byabafasha kugira ngo ubwo buzima bwo mu kanwa bugende neza”.

Evaliste Ufitihirwe ni umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa gatanu w’ishuri ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu kanwa, akaba n’umwe mubari mu bukangurambaga bwo kwigisha abantu kwita ku isuku yaho, avuga ko hari ingaruka nyinshi umwana ashobora kugira igihe atita kuri iyo suku.

Ati “Iyo umwana adakorewe isuku iboneye mu kanwa, gucukuka kw’amenyo niyo ndwara ikunda kugaragara mu kanwa, no guhumura nabi mu kanwa, ariko iyo iryinyo ricukutse n’ubundi bishobora kujyanirana n’ishinya bikaba byamutera nk’amashyira mu mizi y’iryinyo, iyo aje mu kanwa, umwana ntaba akirya, aba ababara, ntakura neza, ntaseka neza kubera amenyo aba yarangiritse, ni zo ntungamubiri yakabaye abona akuye mu biryo ntaba akizibonye”.

Uretse mu Karere ka Bugesera, ubukanguramba burabera n’ahandi hatandukanye mu gihugu, aho abana bigishwa kwikorera no kunoza isuku yo mu kanwa, bagahabwa ibikoreshwa byifashishwa muri iyo suku, birimo umuti wo koza amenyo n’uburoso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka