Abarenga 300 bahuye n’abarwaye Marburg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko imaze kubona abantu bagera hafi kuri 300 bahuye n’abarwayi b’icyorezo cya Marburg kimaze iminsi micye kigaragaye mu Rwanda, ariko ngo bashobora kwiyongera kuko gushakisha bikomeje.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 29 Nzeri 2024, avuga ko imibare y’abarwaye ikiri 20 ndetse n’abahitanywe n’iyi ndwara ari batandatu kugeza uyu munsi.

Yagize ati "Dufite abahuye n’abarwayi benshi, hafi 300 bashobora kwiyongera, mushobora kuba mwarahuye mukaramukanya cyangwa mubana mu nzu, ntabwo turarangiza kumenya aho ubwo burwayi bwaturutse, icyihutirwa ni ukumenya aho ubwo burwayi bugeze tukabuhagarika."

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko abahuye n’abarwayi barimo gukurikiranwa, bagapimwa inshuro zirenze imwe, hakaba n’abo bavana aho bari bakabajyana ahandi ku mpamvu zo gushaka ibimenyetso vuba, kuko ngo iyi ndwara yigaragaza mu gihe kibarirwa hagati y’iminsi 2-21 nyuma yo gukora ku matembabuzi y’uyirwaye.

Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25%-90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye iyi virusi irabonerwa.

Mu buryo yandura, hari ugukora ku matembabuzi y’uyirwaye, ntabwo yandurira mu mwuka, uwafashwe akaba atangira ababara umutwe, ahinda umuriro, acibwamo kandi aruka.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko hataragera igihe cyo gufata ingamba zidasanzwe, agasaba abantu kudakuka umutima kandi bagakomeza imirimo nk’ibisanzwe, kandi ngo barimo kwihuta cyane kugira ngo babashe guhagarika ikwirakwira ryayo.

Dr Nsanzimana avuga ko buri mugoroba bagiye kujya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu bataramenya aho yaturutse n’igihe umuntu wa mbere mu Rwanda yaba yarayirwaye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima ryizeza u Rwanda ko rifite ibikoresho byo guhagarika Marburg vuba bishoboka rishingiye ku buryo ryagiye rirwanya iyo ndwara mu bindi bihugu aho yagiye ivugwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka