Abapfa bazize SIDA muri Afurika bashobora kwiyongeraho ibihumbi 500 kubera kurangarira kuri COVID-19

Mu gihe ibihugu byo muri Afurika ntacyo bikoze mu maguru mashya mu gukurikirana ababana n’ubwandu bwa Sida, abantu barenga igice cya miliyoni muri Afurika yo munsi yubutayu bwa Sahara bashobora gupfa hagati y’uyu mwaka n’umwaka utaha bazize indwara ziterwa n’agakoko gatera sida.

Isesengura ry’icyitegererezo ryakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na UNAids, ryerekana ko ingaruka z’amezi atandatu isi yugarijwe na coronavirus zagize ihungabana ku miti igabanya ubukana bwa Sida, zishobora gusubiza inyuma isaha bikaba byakongera kumera nko mu mwaka wa 2008, igihe hagaragaye impfu zirenga 950.000 mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi Mukuru wa OMS,Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus agira ati “Ni ikintu giteye giteye ubwoba abantu ibihumbi 500 muri Afurika baramuka batangiye gupfa bazize indwara ziterwa na sida, byaba ari nko gusubira mu mateka”.

Umuyobozi Mukuru wa UNAids, Winnie Byanyima, ashimangira ko ibikorwa by’ubuvuzi bwo kwita no gutanga imiti ku bafite ubwandu bwa sida hari aho byagaragye ko byagiye bikomwa mu nkokora no gufungirana abaturage mungo zabo mu kato, ibigo bimwe byatangaga imiti birafunga.

Ati “Bishobora no kuba kubera ko serivisi zisa n’izirengagijwe bitewe no guhatanira gushaka ibisubizo bigabanya ikwira rya Covid-19”.

Umuyobozi Mukuru wa OMS yavuze ko ibihugu bigomba kureba niba ababana na virusi itera Sida bubahiriza ubuvuzi n’amabwiriza yo gufata imiti neza, kandi ko serivisi zo gupima ubwandu na zo zitazahungabana.

Ibihugu bimwe na bimwe bimaze gutera intambwe y’ingenzi, urugero nko kureba niba abantu bashobora kwegeranya cyangwa guhabwa imiti n’udupaki twinshi two kwivuza n’ibindi bicuruzwa by’ingenzi, harimo ibikoresho byo kwisuzumisha, ibi ngo byagabanya igitutu kuri serivisi z’ubuzima n’abakozi bashinzwe ubuzima.

Dr. Tedros yongeyeho ati “Bizaba ngombwa ko ibihugu byashyira imbere uburyo bwo kubahiriza gahunda y’itangwa ry’imiti nkuko bisanzwe, no kureba ko abantu basanzwe bavurwa cyangwa bafata imiti igabanya ubukana bashoboye kuguma kwivuza no kuyifata neza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka