Abanyarwanda barasabwa kwima amatwi amakuru ayobya ku rukingo rwa Covid-19 rushimangira

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yasabye Abanyarwanda kwirinda ababayobya, nyuma yaho ibinyamakuru bitandukanye birimo n’ibyo mu Rwanda bikomeje kwandika amakuru avuga ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ribuza itangwa ry’urukingo rushimangira rwo mu zisanzwe zikoreshwa.

Ibi bije nyuma y’uko kimwe muri ibyo binyamakuru gikorera mu Rwanda, cyanditse ko abahanga ba OMS babuza ikoreshwa ry’inkingo ziriho ubu, hatangwa urukingo rushimangira.

Binyuze kuri Twitter, MINISANTE yahise itangaza ko ibikubiye muri iyo nkuru ari ukuyobya abantu.

Yagize iti "Ibi ni ukuyobya. Itsinda ry’abashakashatsi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Ubuzima ryasabye ko inkingo zikoreshwa uyu munsi, zakwirakwizwa mu bihugu byose zigakomeza gutangwa nka doze z’ibanze cyangwa nka doze ishimangira, kugira ngo zigabanye ukwihinduranya kwa Coronavirus."

MINISANTE yakomeje igira iti "Ntabwo uyu muryango wigeze ubuza ikoreshwa ry’inkingo mu gikorwa cyo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Coronavirus."

Yongeyeho ko inkingo zemejwe na OMS zirinda abazihawe kuremba cyangwa guhitanwa na Coronavirus, harimo n’ubwoko butandukanye bwayo bwihinduranyije nka Omicron.

MINISANTE yaboneyeho no gukangurira Abanyarwanda bagejeje igihe, kwikingiza byuzuye cyangwa guhabwa urukingo rushimangira.

Yagize iti "Turakangurira Abanyarwanda bagejeje igihe kwikingiza byuzuye, ndetse no gufata urukingo rushimagira rwa Coronavirus."

Kugeza ubu binyuze mu itangazo rya buri munsi rya MINISANTE rigaragaza uko ubwandu bwa Covid-19 buhagaze mu gihugu, iryo ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022, rigaragaza ko mu Rwanda abamaze guhabwa doze ishimangira bagera ku 485,163, kuva ibikorwa byo gutanga urukingo rushimangira byatangira mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka