Abanyarwanda 8000 barwara kanseri buri mwaka

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuzima (WHO) rigaragaza ko buri mwaka Abanyarwanda bagera ku 8200 bafatwa na kanseri buri mwaka, hakivuza abagera ku 2500 gusa.

Dr. Uwinkindi Francois ukuriye ishami rishinzwe kurwanya kanseri mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima (RBC)
Dr. Uwinkindi Francois ukuriye ishami rishinzwe kurwanya kanseri mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC)

Dr. Uwinkindi Francois ukuriye ishami rishinzwe kurwanya kanseri mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) avuga ko indwara ya kanseri irimo kuzamuka cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere kubera uko abantu basigaye babaho, aho abantu batakirya indyo y’umwimerere.

Muganga Uwinkindi avuga ko gusuzuma iyo ndwara byiyongereye bigatuma abantu bashobora kuyimenya ndetse no kumenya niba bayirwaye.

Avuga ko impamvu iyo mibare batayibona yose ari uko hari abapfa bataragera kwa muganga, ariko hakaba hagiye gushyirwaho ingamba zifatika kugira ngo nabo babashe kumenyekana.

Ati “Kugeza ubu mu Rwanda ibitaro bitanu nibyo ushobora kujyaho bakakwemeza niba urwaye kanseri, ibyo ni ibitaro bya Butaro, CHUK, CHUB, King Faycal ndetse n’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe”.

Ubusanzwe ubwoko bwa kanseri burenga ijana, gusa Abanyarwanda bibasiwe na kanseri z’ubwoko butanu, ari bwo; kanseri y’inkondo y’umura,kanseri y’ibere, kanseri y’igifu, kanseri y’amara na kanseri zifata mu ijosi mu kanwa n’igice cy’umutwe.

Kuri ubu ibitaro bya Butaro byakira abasaga ibihumbi bitanu by’abarwayi ba kanseri.

Dr. Uwinkindi avuga ko ubuvuzi bwa kanseri bumaze gutera imbere mu Rwanda, gusa inzira iracyari ndende ugereranije n’ibihugu byateye imbere.

Ati “turizera ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rwageze ku rwego rwo hejuru ku buryo nta Banyarwanda batazongera kwivuriza hanze y’igihugu”.

Inyubako y'ibitaro bya Butaro
Inyubako y’ibitaro bya Butaro

Yemeza ko n’ubwo bimeze gutyo mu Rwanda ubuvuzi bwa kanseri burimo guhura n’imbogamizi zirimo kubura abaganga b’inzobere.

“ Ubu mu Rwanda harabarirwa abaganga batanu bavura kanseri, ikindi n’ibikoresho, kuko ubundi usanga hari uburyo butatu bwo kuvura kanseri, ubwa mbere n’ugutanga imiti, ubwa kabiri n’ukubaga kuko akenshi usanga aba ari ibibyimba ndetse n’uburyo bwa gatatu bwo gushiririza uturemangingo twa kanseri, ubu buryo akaba ari bwo butaba mu Rwanda”.

Avuga ko uburyo bwa gatatu ari bwo busaba ko umurwayi bamwohereza hanze y’igihugu cyane cyane muri Kenya no mu Buhinde kandi bikaba bihenze cyane.

Yagize ati “ubu mu Rwanda harimo kubakwa ikigo kizajya gishiririza indwara za kanseri kuko mu mpera z’umwaka utaha kizaba cyuzuye ku buryo nta murwayi uzongera kwivuriza hanze ndetse twizeye ko ibyo bizagabanya impfu z’abicwaga n’iyo ndwara”.

Uyu muganga avuga ko bahura n’imbogamizi z’uko abantu bakunda kuza kubivuzaho baba bararembye cyane kandi bakagombye kwisumisha mbere kuko iyo wisuzumishije mbere ushobora kuvurwa ugakira.

Dr. Uwinkindi yemeza ko 40% byo kwandura kanseri umuntu ashobora kubyirinda, iyo yirinze inzoga nyinshi, itabi, umubyibuho ukabije ahubwo agakora siporo.

Mu Rwanda hari gahunda yo gukingira abana mu rwego rwo kwirinda kanseri y’inkondo y’umura, aho abagera kuri 93% bamaze gukingirwa, ibyo bigatuma uyu muganga avuga ko mu myaka iri imbere iyi ndwara izaba itakiri ikibazo.

Avuga ko uretse ibyo bitaro 24 n’ibigo nderabuzima bisaga 200 bibasha gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ndetse, umuntu wese urengeje imyaka 40 agomba kujya kwisuzumisha akoresheje ubwishingizi mu kwivuza.

Mu rwego rwo kwita ku barwayi bafite indwara zidakira zirimo na kanseri hashyizweho urugaga rw’abita kuri abo barwayi babafasha kubaho neza bibarinda gushenjagurika, bakanabafasha kubona imiti igabanya ububabare.

Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima rigaragaza ko abantu basaga miliyoni enye bangana na 14% ku isi bafashwa n’iyi gahunda, naho abagera kuri 78% baba bakeneye iyi gahunda kuko intego yayo ari ukugira ngo umuntu apfe mu cyubahiro”.

Kugeza ubu,mu Rwanda harabarurwa abasaga 200 bakora iki gikorwa cyo gusanga abarwayi mu ngo, ariko bakaba bazongerwa kuko intego ari uko muri buri kagari haba harimo abarwaza babiri.

Edmund Kagire n’umwe mu barwaye indwara ya kanseri mu mwaka 2015 ariko aza kuyikira arakangurira buri muntu wese kujya yipimisha rimwe mu mwaka kugira ngo amenye uko ahagaze.

Mu bitaro bya Butaro
Mu bitaro bya Butaro

Yagize ati “nagiye kwivuza basanga mfite kanseri y’umwijima icyo nakoze nihutiye kwivuza mu Buhinde mbifashijwemo na leta y’u Rwanda ndetse n’inshuti maze ndabagwa nyuma y’umwaka umwe bambwiye ko nakize kuko babashije kuyikurikirana hakiri kare”.

Ibyo kandi binemezwa na Bugingo Karen na we warwaye kanseri ya Lymphoma yibasira ubwirinzi bw’umubiri aho yaje kuyikira kubera ko yakurikiranywe hakiri kare.

Kuva ku itariki ya 7 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2017, mu Rwanda hazateranira inama y’umuryango Nyafurika wita ku bushakashatsi n’amahugurwa ku ndwara ya kanseri, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “ intambwe imaze guterwa mu buvuzi bwa kanseri muri Afurika”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka