Abanyaburayi ntibemerewe kuza muri USA kubera Coronavirus – Donald Trump

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingendo z’Abanyaburayi baza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump (Ifoto: Internet)
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump (Ifoto: Internet)

Perezida Trump yabivuze ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 11 Werurwe 2020, asobanura ko icyo cyemezo kigamije kugabanya umubare w’abandura Coronavirus muri Leta zunze ubumwe za Amerika, dore ko umubare w’abanduye muri icyo gihugu ugeze ku 1,200.

Icyo cyemezo kireba by’umwihariko abaturage bo mu bihugu bigize ihuriro rya ’Schengen’ iki cyemezo kikazatangira kubahirizwa guhera ku wa gatanu tariki 13 Werurwe 2020.

Kugeza ku wa gatatu tariki 11 Werurwe 2020, icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya Covid-19 cyari kimaze kwica abantu 38 mu bantu 1200 bacyanduye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Perezida Trump yavuze ko abaturage bo mu Bwongereza batarebwa n’iki cyemezo, icyakora ntiyasobanura impamvu bo bemerewe kuza muri USA.

Iki cyemezo kandi ntikireba Abanyamerika bari i Burayi bashaka kuza muri Amerika, kimwe n’Abanyaburayi bafite imiryango ya hafi muri Amerika.

Perezida Trump yongeyeho ko abatemerewe kuza muri Amerika ari abantu bageze muri kimwe mu bihugu 26 by’i Burayi byo mu ihuriro ‘Schengen’ mu minsi nibura 14 ishize, icyakora ibicuruzwa byo bikaba byemerewe gukomeza kuza muri Amerika.

Ibyo bihugu ni Austria, Hungary, Norway, Belgium, Iceland, Poland, Czech Republic, Italy, Portugal, Denmark, Latvia, Slovakia, Estonia, Liechtenstein, Slovenia, Finland, Lithuania, Spain, France, Luxembourg, Sweden, Germany, Malta, Switzerland, Greece, na Netherlands.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UBUZIMA burimo guhagarara ku isi hose kubera Coronavirus.Mu Butaliyani n’ahandi henshi,nta muntu ukijya ku kazi.Ibi biza (natural disasters) n’indwara z’ibyorezo bidasanzwe,bibiliya yari yarabihanuye ko bizabaho mu minsi y’imperuka.Ongeraho n’intwaro ziteye ubwoba (Hypersonic missiles) barimo gukora,zasenya isi mu kanya gato.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye
SEZIKEYE

sezikeye yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Urakoze mwene data kuri ayo magambo
Gusa Imana nta gihe itavuze ibi byose ariko abantu kuko stan yabahumye imitima ntibashobora kubyumva ntibanabitekereza gusa nkuko ijambo rivuga 2timoteyo2:19
Urufatiro rwImana ruracyahagaze dwanditseho ikimenyetso ngo Uwiteka azi abe.Uwanduye azaguma yandure uwera agume yere ukiranirwa nawe azaguma akiranirwe ariko ingororano zirahari.ibyahishuwe 22:11_12.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka