Abantu benshi bagendana indwara zitandura batabizi - RBC

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko abantu benshi bagendana indwara zitandura batabizi, bakagirwa inama yo kwipisha keshi ngo bamenye uko bahagaze.

Abantu bagirwa inama yo kwipimisha nubwo baba batarwaye
Abantu bagirwa inama yo kwipimisha nubwo baba batarwaye

Dr Ntaganda Evariste ukuriye ishami ryo kurwanya indwara y’umutima, yatangarije Kigali Today ku wa Kabiri tariki 4 Ukwakira 2022, ko mu bukangurambaga bamazemo icyumweru mu turere twa Huye, Musanze na Nyagatare, mu bantu basuzumye indwara zitandura bagera ku bihumbi 2054, muri bo harimo abarwaye izo ndwara kandi batabizi.

Ati “Indwara zitandura ni mbi cyane kuko usanga abantu benshi bazigendana kandi batabizi, izi ndwara kandi zirica ugasanga ndetse hari n’abapfa batamenye ko aricyo bazize”.

Dr Ntaganda avuga ko mu bantu bagera ku 2054 muri bo 221 basanze bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, abandi 21 barwaye diyabete, abafite uburwayi bw’umubyibuho ukabije ni 670 naho umubyibuho ukabije cyane bagera kuri 22.

Aba basanzwe barwaye, Dr Ntaganda avuga ko nta n’umwe muri bo wari ubizi kandi abenshi bagendaga bumva ari bazima.

Aha ni ho ahera agira inama abantu batajya bipimisha indwara zitandura, kugana amavuriro kugira ngo bavurwe.

Dr Ntaganda atanga inama y’uburyo bwo kwirinda izi ndwara zitandura harimo kurya indyo iboneye, ikungahaye ku mboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho, kutanywa itabi no kutegera abarinywa, kwirinda kunywa inzoga, kuruhuka bihagije, kwisuzumisha bihoraho n’iyo waba utiyumvamo ko urwaye.

Umugwaneza Anet afite ikibazo cy’muvuduko w’amaraso, avuga ko atigeze amenya ko afite iki kibazo uretse kuba yaragiye kwa muganga bakamupima bagasanga arwaye.

Ati “Ndarwaye kandi sinari mbizi uretse kumva ntameze neza, najya kwa muganga bagasanga ndwaye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka