Abantu barasabwa gushishoza mu kugura imiti isukura intoki

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA) kirakangurira abagura imiti yo gusukura intoki hirindwa icyorezo cya Coronavirus, gushishoza kugira ngo batagura iyitujuje ubuziranenge itabasha kwica udukoko dutera iyo ndwara.

Ku isoko haherutse kugaragara imiti itujuje ubuziranenge (Ifoto: Rwanda FDA)
Ku isoko haherutse kugaragara imiti itujuje ubuziranenge (Ifoto: Rwanda FDA)

Ibyo biravugwa mu gihe hari imwe muri iyo miti iri ku isoko itujuje ubuziranenge, ari yo mpamvu icyo kigo cyagaragaje ibiranga umuti umuntu yagura, bivuze ko bisaba kwitonda mbere yo kugura kugira ngo udatwara itujuje ubuziranenge.

Ibigomba kuranga umuti icyo kigo kigira inama abantu kugura:

Hari kureba Izina nyaryo ry’umuti, izina ry’ubucuruzi, icyo umuti wagenewe gukora, inomero y’umuti itangwa n’uwawukoze, itariki wakoreweho, itariki uzarangiriraho (Expiry Date), izina na aderesi y’uruganda rwawukoze cyangwa farumasi yawuzanye, uko bawukoresha (urugero, umuti utanyobwa, umuti wo kwisiga n’ibindi).

Ugomba kandi kuba wanditseho ibigomba kwitonderwa mu ikoreshwa ry’uwo muti iyo ari ngombwa, nko kwirinda ko uwo muti ujya mu maso no kuwubika kure y’aho abana bagera.

Ikindi ni ukwerekana urutonde n’ingano by’ibintu by’ingenzi bigize uwo muti nka alukoro ya 70% v/v n’ibindi, kwerekana imiterere y’uwo muti niba ari nka ‘gel’ cyangwa ari umuti w’amazi ndetse n’uko ubikwa.

Umuyobozi wa Rwanda FDA, Dr Charles Karangwa, asobanura impamvu alukoro igomba kuba nibura 70% muri iyo miti yo gusukura intoki hirindwa COVID-19.

Agira ati “Kugira ngo alukoro ibe yabasha guhangana n’udukoko tuba turi mu ntoki z’umuntu, ni uko iba iri ku kigero cya 70% no kujya hejuru ariko ntirenze 85% mu icupa. Iri munsi y’icyo kigero rero ntacyo yafasha, ibyo kandi bigomba kuba byanditse ku icupa”.

Muri icyo kiganiro Dr Karangwa yagiranye na www.kigalitoday.com, yanakomoje ku ruganda rwakoraga ibintu bitandukanye bijyanye n’amavuta yo kwisiga rwa Oxalis rwo mu Karere ka Bugesera rwafunzwe kubera gushyira ku isoko imiti isukura intoki itujuje ibisabwa.

Dr Karangwa asaba Abanyarwanda gushishoza mbere yo kugura imiti isukura intoki
Dr Karangwa asaba Abanyarwanda gushishoza mbere yo kugura imiti isukura intoki

Ati “Urwo ruganda rwafashe ibyo rusanzwe rukora, nka glycerine rukora kashe yindi, ruhindura udupapuro twomekwa ku macupa, rushyiraho utuvuga ko ari umuti usukura intoki kugira ngo bibonere amafaranga. Ibyo byatumye urwo ruganda ruhita rufungwa, cyane ko hari n’ibyangombwa rutari rwujuje”.

Ati “Ubu turimo turakora igenzura ngo turebe n’ibindi rwagiye rushyira ku isoko ngo tumenye ubuziranenge bwabyo. Nyiri uruganda we inzego zibishinzwe ubu zirimo kumuhata ibibazo kugira ngo asobanure impamvu yabikoze, abeshya Abanyarwanda abaha ibitari byo”.

Uretse igihano cyo gufunga urwo ruganda, nyirarwo ngo nahamwa n’icyaha azanahanishwa gucibwa ihazabu ingana n’inshuro ebyiri agaciro k’ibintu yari agiye cyangwa yashyize ku isoko bitujuje ubuziranenge.

Yagarutse kandi ku ku biranga udupfukamunwa twakwifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kuko abantu batazi utwo bagomba kugura mu gihe badukeneye.

Ati “Ubundi iriya virusi ya Corona ifite ‘micrometre’ ziri hagari ya 400 na 500 (ingano yayo), ni ukuvuga ko agapfukamunwa kagombye kuba gafite utwenge turi munsi y’icyo gipimo kugira ngo itabasha kwinjira. Kubera ko bigoye kubimenya, hashyizweho ingamba zo kuzenguruka mu mafarumasi yose yo mu gihugu, harebwa uduhari niba twujuje ubuziranenge hanagaragazwe utwemewe”.

Yakomeje avuga ko aho bazaba bamaze kugenzura, ba nyiri za farumasi bazajya bahita bashyira ahagaragara urutonde rw’udupfukamunwa twemewe n’ibiciro byatwo bityo ugakeneye akagure, gusa na we avuga ko atari ngombwa ko umuntu akambara mu gihe nta bimenyetso bya COVID-19 yiyumvaho cyangwa adakora mu buvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka