Abantu barakangurirwa kwirinda kurya umunyu urenze urugero

Impuguke mu by’ubuzima zikangurira abantu kutarya umunyu mwinshi, kuko uri mu bitera indwara zidakira.

Bamwe mu bakora akazi ko gucuruza resitora, bavuga ko badafite ubumenyi buhagije ku bipimo basabwa mu gushyira umunyu mu biryo bategura, bityo bagasaba ko bahugurwa kugira ngo bateke ibitagira ingaruka ku buzima bw’ababagana.

Ubwo Kigali Today yaganiraga na bamwe mu bacuruza resitora ziciriritse mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuze ko ubumenyi bafite bwo guteka babukomora mu miryango bakuriyemo, aho bavuga ko babyigiye ku babyeyi babo kandi bakaba bakeneye ubumenyi bwisumbuye.

Ibi bivugwa nyuma y’uko imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), kigaragaje ko habayeho kwiyongera kw’Abanyarwanda bakoresha umunyu mwinshi, mu bushakashatsi bwakozwe hagati ya 2020 na 2021.

Eric Ndayisaba, umusore muto ukunda kurya muri resitora avuga ko akunda kongera umunyu mu biryo, kandi nta ngaruka zabyo arabona.

Ati "Mba numva nta munyu urimo uhagije, bityo nkongeramo undi kugira ngo ndyoherwe ".

Yongera ati "Mba numva ntacyo bintwara kuko nkora siporo buri munsi, nza mu kazi n’amaguru ngataha n’amaguru".

Muri ubu bushakashatsi RBC igaragaza ko muri rusange, 8.8% (1,056,000) by’Abanyarwanda bafite akamenyero ko kongera umunyu mu biryo, mbere cyangwa mu gihe barya kandi ababikora cyane ni abagabo kuruta abagore.

Ubu bushakashatsi buvuga ko 2.8% gusa by’Abanyarwanda buri gihe barya ibiryo bitunganyijwe birimo umunyu, kandi nta tandukaniro rikomeye riri hagati y’ibitsina byombi.

Impuzandengo y’umunyu ukoreshwa n’umuntu umwe ku munsi ni amagarama 8.8, ibi birenze ibipimo bya garama 5 umuntu yemerewe ku munsi, byasabwe n’ishami ry’Umuryango ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. Ernest Ntaganda ati "Ubusanzwe umuntu yemerewe kurya umunyu ungana n’amagarama atanu ku munsi, ariko usanga benshi batabyubahiriza ahubwo bakawurenza".

Nk’uko bigaragazwa n’inzobere mu by’ubuzima, umunyu mwinshi ufite ingaruka ku buzima ari zo umuvuduko ukabije w’amaraso (high blood pressure), indwara z’umutima, kubabara umutwe, kunanirwa k’umutima, indwara z’impyiko, amabuye y’impyiko, osteoporose, kanseri y’igifu na sitroke (stroke), ariko kugabanya umunyu no gukora siporo buri gihe akenshi bishobora kugabanya ibi byago harimo n’impfu.

Imibare mu Rwanda igaragaza ko abamaze kurwara kanseri y’igifu (ishobora guterewa n’umunyu mwishi) igeze kuri 161 mu bagabo naho mu bagore ni 136, mu gihe izindi ndwara zitandura nazo imibare igaragaza ubwiyongere mu Rwanda, kuko ari 34% by’izindi indwara.

N’ubwo harimo ingaruka mbi mu kurya umunyu mwinshi, cyane cyane ku bantu bakuze, nk’uko bitangazwa na Dr. Ntaganda, ngo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko kurya umunyu mwinshi ari ingeso bakurana, bakura muri gakondo bityo bakaba batazi ingaruka zawo ku buzima.

Gusa ubu Leta y’U Rwanda imaze gushyira imbaraga mu kwimakaza umuco wo gukora siporo, imyitozo ngororamubiri no kwisuzumisha indwara zitandura ku buntu buri kwezi, ku munsi wa siporo rusanga (Car-Free day) n’ubukangurambaga mu kuzirinda.

Ikindi gitanga ikizere ni uko iyo utembereye mu mujyi wa Kigali n’indi mijyi (Muhanga, Nyagatare, Rwamagana na Kayonza), usanga Abanyarwanda bakunze kwitabira siporo rusange no gukora imyitozo ngororamubiri ku giti cyabo, mu gihe abandi basigaye bakunda kunyonga amagare cyangwa kugenda n’amaguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka