Abantu barakangurirwa kumenya kwisuzuma Kanseri y’ibere

Minisitiri w’ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yasabye abantu bose bazibonaho ibimenyetso bikurikira, kwihutira kujya kwa muganga kwisuzumisha Kanseri y’Ibere.

Minisitiri Ngamije abwira abaturage ibimenyetso bya Kanseri y'ibere
Minisitiri Ngamije abwira abaturage ibimenyetso bya Kanseri y’ibere

Ikimenyetso cya mbere ni uko ibere rihinduka ugasanga rifite ibara ry’uruhuru, risa nk’iryigikarito cyanyagiwe, ukabona imoko y’ibere isa nkiyatebeyemo imbere aho kuba ishinze, cyangwa ukabona hari ibintu bivamo bishobora kuba bisa n’ururenda cyangwa amaraso.

Ikindi kimenetso ni akabyimba gato kaba kari mu ibere imbere ndetse no mu kwaha, ku buryo iyo umuntu akanze ibere buhoro buhoro akumva utwo tubyimba, biba ari ibimenyetso mpuruza by’uko umuntu ubifite yihutira kujya kwa muganga.

Ati “Icyo dushishikariza rero abategarugo ni uko byibura rimwe mu kwezi ujya imbere y’indorerwamo yawe, ugakanda ibere ukumva niba nta kintu kidasanzwe kirimo, ukumva mu kwaha niba nta kibyimba kirimo, ukareba uruhu niba nta cyahindutse, ukaba wanagereranya n’irindi bere ukareba niba uruhu rusa, wabona hari igisohoka mu moko ugahita wihutira kujya kwisuzumisha bakareba niba atari kanseri y’ibere”.

Minisitiri Ngamije avuga ko igikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiye tariki ya 16 Ukwakira 2022, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Kanseri mu rwego rwo kugira ngo abantu bamenye ibimenyetso mpuruza bya Kanseri y’ibere, kandi bakamenya uburyo bakwisuzuma, uwibonyeho ibimenyetso byavuzwe akihutira kujya kwa muganga.

Aha bari mu gikorwa cy'ubukangurambaga
Aha bari mu gikorwa cy’ubukangurambaga

Avuga ko Kanseri y’ibere iri mu ziri ku isonga mu guhitana abagore ku Isi, kuko mu mwaka wa 2020, abagaragayeho iyo ndwara ari miliyoni 2.3, muri bo abagera ku bihumbi 685 yarabahitanye. Mu Rwanda, mu mwaka wa 2020 abapimwe bagasanganwa iyi ndwara bagera ku bihumbi 650, ni ukuvuga 13% by’abarwaye indwara za kanseri bose.

Bakarurema Zainab, umwe mu babyeyi bakize Kanseri y’ibere, avuga ko akimara kumva ibi bimenyetso yihutiye kujya kwa muganga basanga afite kanseri y’ibere.

Yahise atangira kunywa imiti nyuma aza kubona amahirwe yo kujya kwivuza muri Kenya, barayishiririza ngo idakwira umubiri wose, aza kugaruka mu Rwanda ubu ameze neza.

Ati “Maze imyaka itanu bambwiye ko ndwaye kanseri y’ibere. Nashimira Prezida Kagame wamfashije nkajyana n’abandi Banyarwanda muri Kenya bakatuvura ubu nkaba meze neza, ndatanga ubuhamya ku bantu baziyumvaho ibimenyetso byavuzwe, kwihutira kujya kwa muganga kuko ivurwa igakiria”.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twirinde Kanseri y’ibere tuyisuzumishe hakiri kare kuko ivurwa igakira”.

Habaye igikorwa cyo gupima kanseri ku buntu
Habaye igikorwa cyo gupima kanseri ku buntu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

CANCER yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Ni indwara mbi cyane ibabaza.Kandi ni bacye bamenya ko bayirwaye hakiri kare.Uyivuje hakiri kare,ushobora gukira.Tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa muli Petero wa kabiri,igice cya 3,umurongo wa 13,nta ndwara zizabamo cyangwa urupfu nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga .Isi izaba paradizo,ituwe gusa n’abantu bumvira imana kubera ko abakora ibyo itubuza izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

kagare yanditse ku itariki ya: 18-10-2022  →  Musubize

Tunezezwa n’inama nziza mutugezaho, noguha agaciro ubuzima bwabatura Rwanda muri rusange,dushishikajwe no gukurikiza inama tugirwa.Murakoze

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka