Abantu baragirwa inama yo kwipimisha indwara z’umwijima

Kugeza ubu,indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C iravurwa igakira mu gihe umwijima wo mu bwoko bwa B wo udakira,ahubwo usaba gufata imiti ku buryo buhoraho nk’uko bisobanurwa na Ngendahimana Charles, ushinzwe gukurikirana abafite ubwandu bwa Sida n’abanduye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B ndetse na C.

Hari benshi bagendana indwara z'umwijima nyamara batabizi
Hari benshi bagendana indwara z’umwijima nyamara batabizi

Kubera izo mpamvu, Akarere ka Bugesera kajya gakora ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwipimisha indwara y’umwijima kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse n’Akarere kamenye uko ubuzima bw’abaturage bako buhagaze kuko ngo biba biri no mu mihigo yako nk’uko bivugwa na Ndayisabye Viateur ushinzwe ubuzima mu Karere ka Bugesera.

Akandi kamaro ko kwipimisha umuntu akamenya uko ahagaze, ni uko bituma yivuza kare kuko ubu imiti yo kuvura indwara z’umwijima waba uwa B cyangwa uwa C itangirwa ubuntu ku bitaro by’Akarere nk’uko Ngendahimana yabisobanuye.

Ngendahimana avuga ko kugeza ubu, abantu baje kwivuza ku bitaro by’Akarere ka Bugesera bashobora no guhita bapimwa indwara z’umwijima, hagendewe ku bimenyetso afite, n’ubwo yaba yari yaje kwivuza indi ndwara. Mu bimenyetso bishobora gushingirwaho umuntu agapimwa indwara z’umwijima harimo kugira amaso asa n’ajya kuba umuhondo, inda n’amaguru bibyimbye n’ibindi.

Hari kandi gahunda y’ubukangurambaga bwo kwipimisha indwara z’umwijima ikorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) mu turere hirya no hino. Nko mu Karere ka Bugesera, iyo gahunda ngo iheruka mu kwezi k’Ugushyingo 2019. Muri ubwo bukangurambaga RBC ipima umwijimwa wo bwoko bwa B ku bantu bavutse mbere y’umwaka wa 2002, kuko uhereye muri uwo mwaka, abana bavuka bakingirwa indwara y’umwijima wo bwoko bwa B.

Ku ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, hapimwa abantu bose guhera ku bana bato kugeza ku bantu bakuze.Gusa mu bukangurambaga bwo kwipimisha bukorwa n’Akarere ngo bapima umwijima wo mu bwoko bwa B guhera ku bana bato kugeza ku bakuze nk’uko bigenda no ku ndwara z’umwijima wo mu bwoko bwa C nk’uko byemezwa na Ngendahimana.

Imibare y’abanduye umwijima wo mu bwoko bwa B, bikamenyekana mu gihe bari baje kwivuza ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse n’ababimenye mu gihe cy’ubukangurambaga bwa RBC muri ako Karere mu mwaka wa 2019 bagera kuri 459 naho abagaragaye ko banduye umwijima wo mu bwoko bwa C muri uwo mwaka bari 638.

Muri uyu mwaka wa 2020, abamaze kugaragara ko banduye indwara z’umwijima wo mu bwoko bwa B bagera ku 1014, mu gihe abarwaye umwijima wo bwoko bwa C ari 1339,iyo mibare bigaragara ko yazamutse muri uyu mwaka wa 2020, kandi nta n’ubukangurambaga bwa RBC bwabaye muri ako Karere muri uyu mwaka, ariko ngo ibyo byatewe n’uko habayeho ubukangurambaga bw’Akarere kuko byari mu mihigo yako.

Ibyo bivuze ko umuntu yagombye kwipimisha indwara z’umwijima akamenya uko ubuzima bwe buhagaze kuko umwijima waba uwo mu bwoko bwa B ndetse n’uwo mu bwoko bwa C yombi irandura nk’uko byemezwa na Ngendahimana, gusa ngo itandukaniro rihari ni uburyo yanduramo.

Yagize ati,”Umwijima yaba uwo mu bwoko bwa B cyangwa uwo mu bwoko bwa C yose irandura, gusa uwo mu bwoko bwa C wandura iyo habayeho guhura kw’amaraso, nko ku bantu basangira ibikoresho byo guca inzara muri za ‘salon de coiffure’ bashobora kuyanduzanya, cyangwa se abakora imibonano mpuzabitsina bakaramuka bakomeretse amaraso agahura, na bwo bayanduzanya.

Ku mwijima wo mu bwoko bwa B uko wandura bijya gusa neza neza n’uko Sida yandura kuko umubyeyi utwite cyangwa wonsa yawanduza umwana we, no mu gihe abantu bakoze imibanano mpuzabitsina cyangwa se basomanye bayanduzanya. Usanga abandura umwijima wo mu bwoko bwa B ari benshi kurusha abandura uwo mu bwoko bwa C bitewe n’uburyo wanduramo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka