Abantu 33 ni bo barimo kuvurwa Marburg

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024 nta muntu wishwe n’indwara ya Marburg, nta wakize, nta n’uwanduye mushya wabonetse kuri uwo munsi.

Indwara ya Marburg mu Rwanda imaze kuboneka mu bantu 58. Abantu 13 muri bo barapfuye, 12 barakize, abandi 33 barimo kuvurwa.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko kuva hatangazwa ko indwara ya Marburg yageze mu Rwanda, abarwayi bashya n’abo bahuye bagiye baboneka muri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bose bashyizwe mu kato kandi bitabwaho n’abaganga.

Ibipimo bifatwa bigaragaza ko iyi ndwara itakwiriye mu Gihugu.

Mu Rwanda hatangiye gutangwa urukingo rwa Virusi ya Marburg, bitanga icyizere cyo kuyitsinda
Mu Rwanda hatangiye gutangwa urukingo rwa Virusi ya Marburg, bitanga icyizere cyo kuyitsinda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka