Abangavu bo mu Nkambi ya Nyabiheke bafashwe n’indwara itaramenyekana

Abatuye mu Nkambi ya Nyabiheke iri mu Karere ka Gatsibo bayobewe indwara yafashe abana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 12 na 17.

Abo bahagaze imbere y'ivuriro riri mu Nkambi ya Nyabiheke baje kureba abo bana bafashwe n'iyo ndwara bazanwe kwa muganga
Abo bahagaze imbere y’ivuriro riri mu Nkambi ya Nyabiheke baje kureba abo bana bafashwe n’iyo ndwara bazanwe kwa muganga

Mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Kamena 2017 nibwo abo bana bafashwe n’iyo ndwara ubwo bari bari ku ishuri, bajyanwa mu ivuriro riri muri iyo nkambi, bituma amasomo ahagarara.

Abo bana b’abakobwa biga mu kigo cy’amashuri cya Nyabiheke,ngo bafatwa n’iyo ndwara bishimagura, batabaza bameze nk’abahungabaye. Uyirwaye iyo abandi bana bamukoragaho nabo bahitaga bandura.

Abana bafashwe n’iyo ndwara ni abiga guhera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye.

Rugengamanzi Stiven, umuyobozi w’Umurenge wa Gatsibo iyo nkambi iherereyemo,avuga ko hafashwe abana b’abakobwa 20.

Ariko umwe mu bigereye kwa muganga avuga ko hafashwe abangavu 90 ariko kuri ubu ngo bamwe batangiye gukira ku buryo ngo batangiye gutaha.

Inkambi ya Nyabiheke iri mu Karere ka Gatsibo
Inkambi ya Nyabiheke iri mu Karere ka Gatsibo

Ubwo abo bana bafatwaga hitabajwe imodoka na moto biba ari byo bibajyana kwa muganga.

Iyo ndwara ngo yatangiye gufata abo bana muri iki cyumweru (cyatangiye tariki ya 05 Kamena 2017) ariko bidakanganye. Uko iminsi yashiraga ngo nibwo abana batangiye gufatwa ari benshi bajyanwa kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mana We Leta Y’urda Nitabare Kbs Abo Bana Bimpunzi Bakire Kuberik Abomugiturge Biganabo Batayirwar
??

Kouffur yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Minisante we. Mwakweguye koko indwara itazwi? How? Mwize iki?

simbi yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

nibabasenjyere barakira

fffffoo yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

Abobana Imana ibavure kuko niyo izi uburwa bwabo land niyo muganga wikirenga.twihangane barakira.Imana itera indwara igashyiraho abagana bayivura.

Mutijima Aman Yussuf yanditse ku itariki ya: 10-06-2017  →  Musubize

murebeneza ntibe ari ebora

aime yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka