Mbere ya saa sita kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Kamena 2017 nibwo abo bana bafashwe n’iyo ndwara ubwo bari bari ku ishuri, bajyanwa mu ivuriro riri muri iyo nkambi, bituma amasomo ahagarara.
Abo bana b’abakobwa biga mu kigo cy’amashuri cya Nyabiheke,ngo bafatwa n’iyo ndwara bishimagura, batabaza bameze nk’abahungabaye. Uyirwaye iyo abandi bana bamukoragaho nabo bahitaga bandura.
Abana bafashwe n’iyo ndwara ni abiga guhera mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye.
Rugengamanzi Stiven, umuyobozi w’Umurenge wa Gatsibo iyo nkambi iherereyemo,avuga ko hafashwe abana b’abakobwa 20.
Ariko umwe mu bigereye kwa muganga avuga ko hafashwe abangavu 90 ariko kuri ubu ngo bamwe batangiye gukira ku buryo ngo batangiye gutaha.
Ubwo abo bana bafatwaga hitabajwe imodoka na moto biba ari byo bibajyana kwa muganga.
Iyo ndwara ngo yatangiye gufata abo bana muri iki cyumweru (cyatangiye tariki ya 05 Kamena 2017) ariko bidakanganye. Uko iminsi yashiraga ngo nibwo abana batangiye gufatwa ari benshi bajyanwa kwa muganga.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana We Leta Y’urda Nitabare Kbs Abo Bana Bimpunzi Bakire Kuberik Abomugiturge Biganabo Batayirwar
??
Minisante we. Mwakweguye koko indwara itazwi? How? Mwize iki?
nibabasenjyere barakira
Abobana Imana ibavure kuko niyo izi uburwa bwabo land niyo muganga wikirenga.twihangane barakira.Imana itera indwara igashyiraho abagana bayivura.
murebeneza ntibe ari ebora