Abanduye Virusi itera Sida mu Rwanda baheze kuri 3%

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko ikoreshwa ry’udukingirizo na gahunda yo gufasha ababyeyi banduye virusi itera SIDA kubyara abana bazima (PMTCT) byahagaritse ubwiyongere bwa SIDA.

Abo bayobozi bavuga ko igituma ubwandu bwa Sida butiyongera ari ingamba zafashwe
Abo bayobozi bavuga ko igituma ubwandu bwa Sida butiyongera ari ingamba zafashwe

Byatangajwe kuri uyu wa 29 Gicurasi 2018, ubwo i Kigali hatangizwaga inama mpuzamahanga y’iminsi ine ivuga ku bushakashatsi kuri virusi itera SIDA no kurwanya icyo cyorezo.

Iyo nama yiswe ‘INTEREST 2018’, yateguwe na MINISANTE n’abafatanyabikorwa bayo, ikaba yitabiriwe n’abantu bagera kuri 800 baturutse mu bihugu 44 byo hirya no hino ku isi.

Hashize imyaka isaga 10 ubwandu bwa SIDA mu Rwanda buri kuri 3%, aha ngo hakaba hari byinshi byakozwe kugira ngo butiyongera, birimo gahunda ya PMTCT nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba.

Yagize ati “Mu Rwanda hashize imyaka myinshi ubwandu bwa SIDA butiyongera kuko bwagumye kuri 3%. Kutiyongera ni uko twongereye imbaraga muri gahunda zitandukanye zo kurwanya iyo ndwara, cyane muri gahunda ya PMTCT, aho duha imiti abagore batwite bakabyara abana bazima”.

“Ikindi ni uko serivisi zo kurwanya SIDA zegerejwe urubyiruko, zirimo inyigisho kuri icyo cyorezo, kugerwaho n’udukingirizo n’ibindi”.

MINISANTE ngo isohora udukingirizo miliyoni 20 buri mwaka, turimo miliyoni 15 dushyirwa mu mabutike n’ahandi tugurishirizwa, kugira ngo udukeneye atubone bitamugoye hagamijwe gukomeza kurwanya ubwandu bushya.

Kuba abanduye na bo bahita bashyirwa ku miti, ibyo na byo ngo ni uburyo bwiza bwo guhagarika ubwiyongere bwa SIDA, nk’uko Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) abivuga.

Ati “Mu Rwanda kugeza ubu abakeneye imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bose barayibona. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo ushyize abantu 100 ku miti uba urinze abandi 60 kwandura virusi itera SIDA, byitwa kuvura no kurinda abantu kwandura”.

Inama yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.
Inama yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi.

Ikindi ubushakashatsi bwerekanye ni uko abakora uburaya bari mu bagira ibyago byinshi byo kwandura iyo ndwara, kuko 1 kuri 2 aba yaranduye, ngo kubakurikiranira hafi abashyirwa ku miti bakayibona, na bwo ngo ni uburyo bwo kurwanya ubwiyongere bwa SIDA.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), rifite intego y’uko mu mwaka wa 2030 abapfa bazira SIDA baba bagabanutse kugera kuri 90%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hagati ya 1980-2000,SIDA yatumariye abantu.Twirirwaga duhamba.Benshi bariyahuraga.WHO ivuga ko SIDA imaze kwica 35 millions.Kuba haraje agakingirizo n’imiti igabanya ubukana,byongereye cyane ubusambanyi.Nubwo SIDA itakica abantu cyane,imana ibikiye igihano kibi kurushaho,millions and millions z’abantu basambana.Kubera ko banga kwihana,izabahanisha kurimbuka.Nukuvuga gupfa ntuzazuke.Ku Munsi w’Imperuka uri hafi,imana izakuraho burundu abantu bose bakora ibyo itubuza.Byisomere muli Imigani 2:21,22 na Yeremiya 25:33.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo iri hafi.Ni ukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Gatare yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Ntimukatubeshye. Ubwo se mur’iyo myaka cumi handuye bangahe koko ku buryo 3% zidahinduka? Iyo rapport yanyu ntabwo ar’ukuri pe.

NSABIYERA Camile yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka