Abana bandura SIDA bavuka bagabanutseho 9.3% mu myaka 18 ishize

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abana banduzwa SIDA n’ababyeyi mu gihe bababyara bagabanutseho 9.3% mu myaka 18 ishize, ariko ngo intego ni uko bagera kuri 0%.

Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi muri MINISANTE no mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa 23 Kanama 2019, bakaba bashakaga kugaragaza aho imyiteguro igeze yo kwakira inama mpuzamahanga kuri SIDA.

Ni inama izwi nka ICASA (International Conference on AIDS&STIs in Africa), ikazabera i Kigali kuva ku ya 02 kugeza ku ya 07 Ukuboza 2019, umuyobozi ukuriye itegurwa ryayo, Prof John Idoko na we akaba yari yitabiriye icyo kiganiro.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, ari yo mpamvu n’imibare y’abana bandura bavuka yagabanutse ku buryo bugaragara.

Yagize ati “Mu mwaka w’ibihumbi bibiri ( 2000), abana bavuka banduzwaga SIDA n’ababyeyi babo bari ku kigero cya 10.8% ariko uyu munsi turi kuri 1.5% kandi intego ni uko bizagera kuri 0%, ntihagire umwana wongera kwandura virusi itera SIDA”.

Yongeraho ko iryo gabanuka rituruka ku mbaraga Leta yashyize mu kurwanya icyo cyorezo, ababyeyi bakangurirwa kwipimisha kenshi batwite ndetse bakanashishikarizwa kubyarira kwa muganga kugira ngo bafashwe kubyara neza, niba hari ufite virusi itera SIDA ntayanduze umwana.

Abayobozi batandukanye bemeza ko ICASA ifite uruhare runini mu kurwanya SIDA muri Afurika
Abayobozi batandukanye bemeza ko ICASA ifite uruhare runini mu kurwanya SIDA muri Afurika

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko ICASA ari inama ifitiye akamaro u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ati “Ni inama nini ivuga kuri SIDA cyane cyane muri Afurika, ikazahuza abantu ibihumbi 10 bazaturuka hirya no hino ku isi barimo abashakashatsi, abaganga, abakora mu by’imiti, abayobozi batandukanye n’abandi. Tuyitezeho rero kumva aho ibindi bihugu bigeze birwanya SIDA, ndetse natwe tukabisangiza uko bimeze iwacu”.

Ati “Iyi nama iziye igihe, cyane ko ije hari ubushakashatsi kuri SIDA bugiye gusohoka, ari bwo buzagaragaza uko duhagaze ubu, bukazasohoka mbere yayo. Gusa kugeza ubu ubwandu bwa SIDA mu Rwanda buracyari kuri 3%, bivuze ko uburyo bwo kuyirwanya bwakajijwe kuko mu myaka 15 ishize butiyongereye”.

Ubushakashatsi bwa RBC bwerekanye ko umuntu ufite virusi itera SIDA akaba yaratangiye imiti ku gihe, ni ukuvuga agifite abasirikare (CD4) bari hejuru ya 500, abaho imyaka ingana n’iy’udafite iyo virusi. Iyo miti ngo yanatumye icyizere cy’ubuzima ku muntu ufite virusi itera SIDA cyiyongeraho imyaka 25.

Prof Idoko yavuze ko usibye kuganira ku cyorezo cya SIDA, hazanarebwa uko indwara z’ibyuririzi na zo zakomeza kurwanywa kuko ziyitiza umurindi mu kwica abantu.

Ati “Icy’ibanze iyo nama izareba ni ibyagezweho mu myaka ibiri ishize indi ibaye, gusa si kuri SIDA gusa, ahubwo tuzanareba uko izindi ndwara z’ibyuririzi zirwanywa. Tuzi ko indwara nka malariya, igituntu, umwijima, kanseri n’izindi zizahaza ufite virusi itera SIDA, byose rero bizagarukwaho nk’uko n’ubushize byavuzweho”.

Inama ya ICASA izabera mu Rwanda, igiye kuba ku nshuro ya 20, ikazabera muri Kigali Convention Center.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka