Abana bafite ubumuga bwa ‘Autism’ bakwiye kwitabwaho byihariye
Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwa Autism, buterwa n’ikibazo umwana aba yaragize ku bwonko bigatuma agira imyitwarire idasanzwe, ntabashe kuvuga mu gihe abandi bana batangirira kuvuga n’ibindi bimenyetso, bavuga ko ibyo bituma kubavuza cyangwa amashuri yabo bihenda cyane ku buryo ababasha kubyigondera ari mbarwa, bakifuza kubifashwamo kuko ari abana n’abandi.
Ibi bamwe muri aba babyeyi babigarutseho ku wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Autism wabereye mu Karere ka Kamonyi, ubumuga benshi batarasobanukirwa, bigatuma umuryango ufite umwana ufite icyo kibazo ufatwa nk’uwagwiriwe n’amahano, hakaba n’abavuga ko ari amadayimoni yabateye n’ibindi, bikabangamira abagize uwo muryango ku buryo hari n’amahisha abo bana, bigatuma bavutswa uburenganzira bwabo.
Mukasugira Cécile wo mu Karere ka Rusizi ufite umwana ufite ubwo bumuga, avuga ko kwita ku mwana we w’imyaka ine, ari ihurizo rimugoye.
Agira ati “Namenye ko afite icyo kibazo agize imyaka ibiri n’igice, atavuga nk’abandi bana bangana, utamubwira ikintu ngo yumve icyo ari cyo, biba ngombwa ko mujyana kwa muganga ku bitaro bya Gihundwe, ni bwo umuganga yambwiye ko umwana wanjye afite Autism.”
Ati “Ikibazo kinkomereye ni uko umuha ibiryo ntabashe kwigaburira, ntamenya niba akeneye kwituma cyangwa kunyara, byose abyikoraho, mbese akeneye umuntu umuhora iruhande. Twifuza ko twafashwa abo bana bakajya mu bigo bibafasha, bakiga, bakagororwa kuko birahari ku buryo nyuma y’igihe umwana abasha kugira ibyo yikorera, ariko birahenze cyane, ubwo bushobozi kububona ntibyoroshye”.
Twagirimana Alphonse ufite umwana w’umuhungu w’imyaka 19, witwa Kayitana Jacques, we avuga ko yabashije kubona abamufasha kumugorora, ku buryo ubu umwana we ameze neza.
Ati “Twamenye ko afite Autism ku myaka itatu, kuko atavugaga, agakubagana cyane, akagira umujinya, mbese akitwara mu buryo budasanzwe. Icyo nakoze ni ukutamuheza, nkamujyana muri siporo n’abandi bana, ariko nari naramuvuje ahantu henshi, gusa hari ikigo cy’Abamethodiste cyamugiriye akamaro. Jacques yavuze ijambo rya mbere ku myaka umunani, n’ubwo n’ubu atavuga neza, ariko arumva, icyo umubwiye agikora neza, icyo umubujije ntagikore, mbese ndashima Imana”.
Uwo musore ubona ufite ibigango, ubu azi gucuranga piano ndetse anitabira imikino y’abafite ubumuga, ku buryo umubyeyi we yishimira intambwe agezeho.
Twagirimana yungamo ati “Ababyeyi bafite abana bafite ubu bumuga ntibihebe, bajye hamwe bahanahane amakuru, bajye mu bigo bibafasha babagire inama y’ibyo bakora, abana babo bagenda bamera neza uko bitabwaho, kandi bumve ko ari abana nk’abandi”.
Umutoni Larissa, uhagarariye umuryango w’ababyeyi bafite abana bafite Autism, avuga ko ubu bumuga atari uburwayi ngo umwana ajyanwe kwa muganga akire.
Ati “Ni ubumuga umuntu abana na bwo bufata ubwonko, si indwara ivurwa ngo ikire. Ku munsi nk’uyu rero dukora ubuvugizi kugira ngo abafite iki kibazo na bo bitabweho, bareke guhezwa kuri serivisi runaka, hongerwe ibigo bibafasha kuko ari bike kandi bihenze cyane. Ubuvuzi bwabo buragoye kuko ari ubumuga buhoraho, bisaba abaganga (therapists) babitaho igihe kinini, bikaba bihenze cyane”.
Arongera ati “Autism igira ingaruka ku muryango wose, kuko uyifite asaba kwitabwaho byihariye bigatuma abandi mu muryango batabasha gukora ibiwuteza imbere. Ababyeyi bafite abo bana ndabasaba gukomera kuko bitoroshye kurera abo bana, ntibacike intege kandi bagirire icyizere abana babo, bakomeze kubitaho kuko na bo barashoboye”.
Hari ababyeyi bavuga ko bagiye babaza ibiciro mu bigo byita kuri abo bana, ngo usanga byishyuza amafaranga arenze ubushobozi bwabo, ntibabashe kubajyanayo, bagasaba ko ibyo bigo byakorwa bigashyirwa hirya nohino mu turere tw’Igihugu, n’ibiciro bikagabanuka.
Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w’abafite ubumuga bwa Autism mu Rwanda, cyane ko hari ababyeyi bagihisha abana babo bafite icyo kibazo, ariko ngo hazakomeza gukorwa ubukangurambaga n’ubuvugizi ku buryo bamenyekana, hagashakishwa uko bitabwaho.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Autism ni iki? Mudusobanurire.