Abakwirakwiza ibihuha ku nkingo za Covid-19 bagamije kuzitesha agaciro - Dr Ngamije

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije, arizeza Abaturarwanda ko inkingo zose zaba izamaze kugezwa mu gihugu n’izigitegerejwe zujuje ubuziranenge, kandi zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19, bityo ko batakwita ku by’abazisebya.

Minisitiri Ngamije asaba Abanyarwanda kwima amatwi abatesha agaciro inkingo za Covid-19
Minisitiri Ngamije asaba Abanyarwanda kwima amatwi abatesha agaciro inkingo za Covid-19

Kuva aho icyorezo cya Covid-19 kigaragariye mu bihugu byo hirya no hino ku isi, ibigo by’ubushakashatsi byinjiye mu rugamba rwo gushakisha uko byakora urukingo rw’iyo ndwara, ari na ko abakwirakwiza amakuru atavugwaho rumwe ku nkingo na bo batigeze bagoheka, yaba mu bantu hagati yabo cyangwa kwifashisha imbuga nkoranyambaga.

Ingero z’ubutumwa bwagiye bukwirakwizwa hakoreshejwe amashusho, inyandiko cyangwa imvugo zikubiyemo abagiye bavuga ko urukingo rwa Covid-19 ruzaba rwifitemo ubushobozi bwo guhindura imiterere karemano y’umuntu, kwica umuntu, kumuhindura inyamaswa, umukozi wa shitani n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’Igihugu ku wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yahereye ku nkingo zatangiye kugezwa mu Rwanda kuri iyo tariki ndetse n’iziteganywa kuhagera mu gihe kiri mbere, asaba abantu kwirinda abakwirakwiza amakuru atariyo ku nkingo, kuko afatwa nk’ibihuha bigamije kuyobya abantu.

Yagize ati “Icya mbere dusaba Abanyarwanda ni ukumenya ko inkingo zose zaba izamaze kugera mu gihugu n’izizaza mu gihe kiri imbere, ubuziranenge bwazo zose bwizewe, kandi zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura Covid-19. Ikindi nababwira ni uko inzego nkuru mu gihugu zidashobora kwemera ko hagira urukingo rwinjira rutujuje ibisabwa byose. Mwanabibonye ko ubwo twakiraga urukingo uyu munsi, hari n’Umuyobozi uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kuzima mu Rwanda. Ni ikimenyetso cyerekana ko urwo rukingo rwemewe n’uwo muryango”.

Yongeyeho ati “Abantu ntibakemerere ababayobya bababwira ibyo bakeka ku giti cyabo, bishingiye ku myumvire yabo irimo ubujiji, kudasobanukirwa neza ibintu no kuvanga ibitavangwa byaba ibishingiye ku myemerere ijyanye n’amadini n’ibindi. Umuntu ashobora kukubwira ayo makuru y’ibihuha, ukabigenderaho, ukandura, ugapfa kubera kwanga gushyira mu gaciro no kutubahiriza amabwiriza Leta yatanze. Dusaba abantu kubyirinda kuko aba ari ibihuha bigamije kubaca intege”.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isaba Abanyarwanda kugendera kure umuntu wese yaba mu mijyi no mu byaro ukwirakwiza amakuru adasobanutse yerekeye inkingo za Covid-19.

MINISANTE ikangurira buri wese wagira ikibazo kujya yihutira gusobanuza inzego z’Ubuvuzi zimwegereye ku kigo nderabuzima, dore ko ubu hamaze no kugezwa inyandiko zisobanura byimbitse ibirebana n’inkingo za Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka