Bilariziyoze ikomeje kugaragara mu Rwanda aho Abanyarwanda 41% barwaye inzoka, ndetse bikaba byaramenyekanye ko ikwirakwira binyuze mu kwituma ku gasozi no gukwirakwiza umwanda wo mu musarane, ukoreshwa mu buhinzi nk’ifumbire yo mu bwiherero.
Hitiyaremye Nathan, Umukozi muri RBC ushinzwe isuku n’isukura hagamijwe kurwanya no gukumira indwara zititabwaho uko bikwiye, yabwiye Kigali Today ko amagi y’inzoka ya Ascaris ashobora kumara imyaka itanu atarapfa.
Agira ati “Abantu bakoresha ifumbire yo mu bwiherero bashobora gukwirakwiza inzoka ya Ascaris bibwira ko barimo gukoresha ifumbire mu kongera umusaruro, ariko amagi y’inzoka aba arimo gukwirakwira kuko ashobora kumara imyaka itanu atarapfa.”
Akomeza avuga ko iyo abantu bakoresheje iyi fumbire, amagi y’inzoka ya Ascaris imvura iyo iguye atarukira ku bimera, abantu babisarura bakayajyana mu rugo. Iyo batabisukuye neza abinjiramo, iyo imvura iguye amagi atembanwa n’amazi akajya mu bishanga, abahinzi bahinga akabinjiramo
Inzoka ya belariziyoze yabonetse mu kiyaga cya Muhazi
Hitiyaremye avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko inzoga ya belariziyoze iba mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi, icyakora ngo ntiyakwemeza ko iba mu mazi yose y’ikiyaga.
Agira ati “ahamaze kumenyekana ni ikiyaga cya Muhazi, ariko ntitwakwemeza ko ari mu mazi yose y’ikiyaga, ariko ubushakashatsi bwabonye ko muri ayo mazi ibamo.”
Hitiyaremye avuga ko ubushakashatsi bukomeje no mu bindi biyaga kugira ngo Abanyarwanda bamenye aho iri bayirinde.
Agira ati “Inzoka ya belariziyoze ni mbi kuko igira ingaruka ku bukerarugendo, iyo mukerarugendo amenye ko iri mu mazi y’ikiyaga aragikikira, turasaba abaturage gukumira inzira inyuramo ikwirakwira.
Hitiyaremye avuga ko inzoka ya Belariziyoze ibangamiye ubukerarugendo kuko iboneka mu bishanga, kuko abahinga mu bishanga ibinjiramo, abajya koga mu biyaga na bo barayandura.
U Rwanda ruhanganye n’indwara 21 zititabwaho harimo n’inzoka zo mu nda, hakaba hari intego ko muri 2030 u Rwanda rwaba ruzigejeje ku gipimo kiri hasi.
Aho abarwara inzoka zo mu nda baba bari munsi ya 20% bavuye kuri 41%, cyakora hari urugendo rurerure kuko hari uturere abarwayi b’inzoka bari hejuru ya 60%.
Ubuyobozi bwa RBC butangaza ko kugabanya indwara y’inzoka buzabigeraho bukoresheje gutanga ibinini by’inzoka, aho bizajya bitangwa kabiri mu mwaka ariko mu turere byagaragaye ko uburwayi bw’inzoka buri hejuru ya 60% hazajya hatangwa ikinini cy’inzoka rimwe mu mezi atatu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Urakoze Bwana Kamana ku bwunganizi bwiza.
Niba bitakugoye, wampa phone number yawe, unyuze kuri Silidio wo muri Kigalitoday nkazaguhamagara!
Imana iguhe umugisha
Urakoze Bwana Kamana ku bwunganizi bwiza.
Niba bitakugoye, wampa phone number yawe, unyuze kuri Silidio wo muri Kigalitoday nkazaguhamagara!
Imana iguhe umugisha
Hitiyaremye avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko inzoga ya belariziyoze iba mu mazi y’ikiyaga cya Muhazi, icyakora ngo ntiyakwemeza ko iba mu mazi yose y’ikiyaga.
Belasiose imaze igihe izwi mu Kiyaga cya Muhazi,mu mwaka wa 1983 habaye ubukangurambaga kuriyo hànatangwa inkingo ku banyeshuri mu bigo by’amashuri byari bikikije ikiyaga cya Muhazi.Icyo gihe nibwo hatanginwe imishinga yo gukwirakwiza amazi meza yakorwaga na AIDR,nyuma haza na CARE international byose byari muri gahunda yo kurwanya Blariaiose.