Abakize indwara ya Hépatite barakangurira abandi kuyisuzumisha (Ubuhamya)

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hépatite uba tariki ya 28 Nyakanga buri mwaka, bamwe mu bakize iyi ndwara barakangurira abantu kuyisuzumisha kuko umuntu ashobora kuyirwara ntabimenye.

Hépatite ni indwara yibasira umwijima
Hépatite ni indwara yibasira umwijima

Mu buhamya bwa Mukamurigo Josée, umwe mu badamu barwaye indwara ya Hépatite C avuga ko atari azi ko ayirwaye yabimenye nyuma y’ubukangurambaga bwabasabaga kujya kuyisuzumisha ku bitaro, agezeyo asanga ayirwaye.

Ati “Jyewe nabonye ari indwara mbi, none se ko uyirwara ntubimenye ukagenda wumva uri muzima, nabonye umuntu abimenya ari uko ayipimishije ariko banadusobanuriye ko umuntu ashobora kuyirwara atakwipimisha ngo ayivurwe umwijima ushobora kwangirika.

Mukamurigo bamuhaye imiti yo kunywa mu gihe cy’amezi 6 ayirangije asubira kwa muganga kwisuzumisha asanga yarakize.

Mu gihe yanywaga imiti imuvura Hépatite C, muganga yari yaramusabye guhagarika gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ndetse no guhagarika kunywa inzoga, anamusaba kutarya umunyu n’amavuta ku kigero cyo hejuru, ahubwo amusaba kongera imirire myiza irimo imbuto n’imboga ndetse no kunywa amazi menshi akanaruhuka.

Ku bijyanye n’ibimenyetso by’uko arwaye iyi ndwara, avuga ko nta na kimwe yagaragazaga uretse kumva ananiwe cyane igihe yakoze imirimo ivunanye ndetse igihe anyoye inzoga byamuviragamo kuruka we akagirango ni umunaniro ubimutera ndetse no kumva ko umubiriwe udakorana n’inzoga.

Dr Berabose Charles ushinzwe ubuvuzi bw’indwara za Hépatite mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, agaragaza itandukaniro ry’izo ndwara zombi.

Dr Berabose avuga ko indwara y’umwijima uri mu bwoko bugera muri 5, A,B,C,D,E ariko ntibwandura kimwe.

Ibindi bishobora gutera Hépatite A, D, E ni ibiryo byanduye biriho virusi, amazi mabi arimo iyo virusi na byo biri mu byakwanduza umuntu.

Muri izi virusi umwijima wo mu bwoko bwa B na C ni zo abantu bakunze kurwara uburyo zandura zica mu nzira nk’iyo virusi itera Sida kanyuramo.

Dr Berabose avuga ko iyo abantu bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye umwe ashobora kwanduza mugenzi we igihe undi ayirwaye, ndetse n’igihe habayeho ko amatembabuzi y’uyirwaye ahuye n’ibikomere by’umuntu muzima bishobora kumwanduza.

Ku bijyanye no kwisuzumisha iyi ndwara, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) gikangurira Abanyarwanda bose kwikingiza iyi ndwara ya Hépatite B, kuko yo ifite urukingo ndetse no kwisuzumisha Hépatite C uwo basanze yaranduye agahabwa imiti agakira neza.

Ati “Ku bigo nderabuzima no ku bitaro hose barasuzuma, ndetse abanduye bagahabwa imiti kandi kugeza ubu buri wese arayibona kuko itangirwa ubuntu”.

Dr Berabose agira inama abaturage yo gukomeza kwirinda indwara y’umwijima kuko ari indwara ikomeye ndetse bakagira umuco wo kuyipimisha nibura rimwe mu mwaka kuko umuntu ngo ashobora kubana na yo igihe kinini nta bimenyetso biramugaragaraho.

Imibare itangwa na RBC ivuga ko abasaga miliyoni zirindwi bamaze gukingirwa iyi ndwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B kuva mu mwaka wa 2002 kugera muri Nyakanga 2022. Abafashe imiti bagakira basaga ibihumbi 60. Naho abo basanze barwaye iyi ndwara bahabwa imiti ku buntu kandi bagakurikiranwa kugeza bakize.

Insanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya Hépatite igira iti “Dukomeze ubufatanye turandure indwara ya Hépatite”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka