Abakize icyorezo cya Marburg barasabwa kwirinda konsa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yatangaje ko abakize Virusi ya Marburg, bagomba kwitwararira cyane birinda gukora imibonano mpuzabitsinda idakingiye, konsa kuko hari ibice virusi isigaramo mu gihe kirenga umwaka, utitwararitse akaba yakwanduza abandi iyo ndwara.

Uwakize icyorezo cya Marbrg agomba kwirinda kuko aba ashobora kwanduza
Uwakize icyorezo cya Marbrg agomba kwirinda kuko aba ashobora kwanduza

Mu butumwa yanyujije kuri X, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko n’ubwo virusi ya Marburg ikira, hari bimwe mu bice ivamo itinze birimo amatembabuzi y’imbere mu jisho, amasohoro n’amashereka bityo abakize Marburg basabwa kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye, kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura no konsa umwana.

MINISANTE ivuga ko ibi bigomba kubahirizwa kugeza igihe ibipimo byo kwa muganga bizemeza burundu ko nta virusi ikiri muri ibyo bice.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abakozi bo kwa Muganga muri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), Dr. Nkeshimana Menelas, avuga ko abakira Icyorezo cya Marburg, hari ibice by’umubiri iyi Virusi itindamo mu gihe gishobora kugera no ku mwaka n’ubwo uyirwaye aba atagaragaza ibimenyetso.

Dr. Nkeshimana Menelas avuga ko nubwo umuntu avurwa Marburg akira yamaze kuzahara ibintu byose bigakira ariko hakagira ibice by’umubiri Virusi ishobora gusigaramo mu gihe kirenze umwaka.

Dr. Nkeshimana avuga ko nubwo iyo Virusi iba yarasigaye mu bice by’umubiri bitavuze ko umuntu arwaye, afite umuriro n’ibindi bimenyetso aba ameze nk’abandi bantu bazima batarwaye ariko iyo Virusi iba iri muri byo bice nko mu jisho no mu masohoro.

Ati “Habaye uburangare abo bantu bashobora kwanduza, kuko bisaba ko uwakize Marburg agakenera kujya kwivuza indi ndwara abaganga bagomba kwitwararika, niyo mpamvu dusaba abakize iyo ndwara kwitwararika bakimakaza isuku, n’ibindi byafasha mu gukumira ko bakwanduza, abakize tuzakomeza kubakurikirana kugeza ku mwaka kuko bashobora kugira ibindi bibazo nubwo bidakabije”.

Uwakize Virusi ya Marburg ashobora kugira ibibazo by’imboni bituma uwayikize atabasha kubona neza, kugira ingaruka z’umunaniro ukabije, hahandi umuntu ubona yaracitse intege imbaraga yagiraga atari zo agifite, kubabara mu ngingo, mu mitsi, ibibazo by’agahinda gakabije.

Dr. Nkeshimana avuga ko abakira iyi Virus babwirwa ko bashobora kwanduza biturutse kuri iyo Virusi iri mu masohoro no mujisho imbere ndetse bakomeza no kubakurikirana mu gihe cy’umwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka