Abahatana muri Miss Rwanda barakangurira Abanyarwanda kwikinginza Covid-19 byuzuye

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022, barahamagarira Abanyarwanda bose ndetse n’abatuye u Rwanda bagejeje igihe, kwikiginza Covid-19 byuzuye kugira ngo barusheho kugira ubudahangarwa bw’umubiri, buhangana n’icyo cyorezo.

Bahamya ko gukingirwa byuzuye ari byo bizahashya Covid-19
Bahamya ko gukingirwa byuzuye ari byo bizahashya Covid-19

Babitangaje ku gicyamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022, ubwo abakobwa barenga 30 bari batarafata urukingo rwo gushimangira, bari mu gikorwa cyo kwikingiza cyabereye mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka Camp Kigali, hamwe muri site zisanzwe zitangirwamo urukingo rwa Covid-19.

Baganira na Kigali Today, abo bakobwa bayitangarije ko kwitabira gufata urukingo rwa gatatu rwa Covid-19, batabitewe n’uko bari mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ahubwo ngo bitabiriye aya marushanwa igihe cyo gufata urukingo rwo gushimangira cyari kitaragera.

Dushime Thiena Ingrese Clara, ahagarariye Umujyi wa Kigali, avuga ko gufata urukingo rwa gatatu rwa Covid-19, ari ukurushaho kwirinda ari na ko barinda abandi, kugira ngo ubuzima busubire nk’uko bwari bumeze mbere.

Nk'uko bisanzwe mbere yo gukingirwa babanzaga gutanga umwirondoro
Nk’uko bisanzwe mbere yo gukingirwa babanzaga gutanga umwirondoro

Ati “Abanyarwanda bari hanze aha batarafata urukingo, nabashishikariza bose kuza kurufata, kuko ni kimwe mu bintu bikomeye cyane tugomba gukora kugira ngo twizere ko ahazaza hacu hazaba ari heza. Ni uko twese dufata uru rukingo, kugira ngo twirinde ubwacu Coronavurus, tunayirinda abacu”.

Uwase Esther w’imyaka 20, ahagarariye Intara y’Iburasirazuba, akaba afite nimero 62, avuga ko ikintu cyose kibaho kubera impamvu, kandi ibintu byose Leta ibatekerereza biba ari byiza, ari naho ahera asaba Abanyarwanda kwitabira gufata urukingo rwa covid-19.

Ati “Impamvu ari byiza gufata urukingo rwa gatatu, ni uko iyo umuntu arwaye habaho imiti imugenerwa kugira ngo akire icyo arwaye, cyangwa hatera ibyorezo hakabaho imiti tugenerwa kugira ngo tubashe kubyirinda. Izo nkingo ziri muri ibyongibyo kugira ngo tubashe kwirinda no kugira ubuzima buzima. Nabagira inama yo kuzifata zose, kuko hari igihe Corona iza igasanga ufite izindi ndwara ikaba yananiza umubiri kurushaho, ariko izo nkingo zigufasha na hahandi ushobora kuba wayandura kuba umubiri wakomera ukagira ubudahangarwa”.

Bavuga ko nyuma yo guhabwa urukingo rwa gatatu nta bibazo bidasanzwe bahuye nabyo
Bavuga ko nyuma yo guhabwa urukingo rwa gatatu nta bibazo bidasanzwe bahuye nabyo

Uwikuzo Marie Magnifica uhagarariye Umujyi wa Kigali akaba yambaye 67, Ati “Icyo nabwira abantu ni uko tubirimo twese, iyo udafashe urukingo uba wongera ibyago by’uko wakwanduza abandi, kandi bo wenda barufashe cyangwa birinze. Ni byiza ko dukorera hamwe tukarwanya icyorezo cya Covid-19”.

Umuvugizi wa Miss Rwanda, Meghan Nimwiza, avuga ko kuba Miss Rwanda ari igikorwa kinini kandi gikurikirwa n’abatari bacye, bifuje gutanga umusazu wabo muri gahunda yo kwikingiza no kugira ngo bifashe abandi Banyarwanda bagifite imyumvire ihabanye n’ukuri ku rukingo rwa Covid-19.

Ati “Kwikingiza ni inshingano yanjye, ni inshingano yawe, ni inshingano ya buri Munyarwanda, kandi ntabwo Leta yadushishikariza gukora ikitadufitiye inyungu. Kwikingiza rero bifitiye inyungu jyewe, mugenzi wanjye n’igihugu kuko nyuma y’izo nkingo, Covid-19 izashira burundu, ubuzima bugasubira kuba nk’uko byari bisanzwe, abantu bagakora ubucuruzi nk’uko byahoze”.

Bavuga ko batahatiwe gukingirwa ahubwo ari ukugira ngo barusheho guhangana na Covid-19
Bavuga ko batahatiwe gukingirwa ahubwo ari ukugira ngo barusheho guhangana na Covid-19

Mu bakobwa 70 bategereje gutoranywamo abagomba kuzakomeza mu mwiherero, abagera kuri 38 nibo bafashe urukingo rwo gushimangira, biyongeraho abandi bazaba bafite inshingano zitandukanye muri iri rushanwa rya Nyampinga rya 2022.

Nimwiza Meghan avuga ko na bo bumva hari umusanzu bagomba gutanga mu rwego rwo guhangana na Covid-19
Nimwiza Meghan avuga ko na bo bumva hari umusanzu bagomba gutanga mu rwego rwo guhangana na Covid-19

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka