Abagore bafite virusi itera SIDA bandura kanseri y’inkondo y’umura byoroshye

Madame Jeannette Kagame ahamya ko abagore bafite virusi itera SIDA byoroshye ko bandura kanseri y’inkondo y’umura, ari yo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu kwisuzumisha kenshi kugira ngo uwo bayisanganye avurwe hakiri kare.

Madame Jeannette Kagame avuga ko abagore banduye virusi itera SIDA byoroshye ko bandura kanseri y'inkondo y'umura
Madame Jeannette Kagame avuga ko abagore banduye virusi itera SIDA byoroshye ko bandura kanseri y’inkondo y’umura

Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 03 Ukuboza 2019, ubwo yari yitabiriye ikiganiro kivuga kuri iyo ndwara, ikaba ari mwe muri gahunda z’inama mpuzamahanga kuri SIDA, irimo kubera i Kigali (ICASA 2019).

Icyo kiganiro kandi cyitabiriwe n’umuyobozi w’umuryango UNITAID, ugira uruhare runini mu gufasha kurwanya kanseri y’inkondo y’umura.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko abagore bafite virusi itera SIDA baba bafite ibyago byinshi byo kwandura kanseri y’inkondo y’umura.

Yagize ati “Abagore bafite virusi itera SIDA bafite ibyagago inshuro 10 byo kwandura kanseri y’inkondo y’umura. Ni ikibazo rero gikomeye ku buzima bw’umugore ufite virusi itera SIDA”.

Arongera ati “Nkuko tubikesha ishami ry’Umuryango w’Abimumbye ryita ku buzima (WHO), kanseri y’inkondo y’umura ni indwara ya kane yica kandi ibangamiye abagore, ikaba iya kabiri muri Afurika yica abantu benshi ariko kandi ishobora kuba yakwirindwa”.

Yakomeje avuga kandi ko mu Rwanda na ho hari abantu benshi bayirwaye, ariko ko n’ingamba zo kuyirwanya zihari ziganjemo gukangurira abagore kuyisuzumisha badategereje ko ibimenyetso byayo bigaragara.

Hari kandi kuba abana b’abakobwa 93% bafite imyaka 12 barakingiwe iyo ndwara.

Dr. Uwinkindi François, umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), ukuriye gahunda yo kurwanya kanseri, avuga ko kanseri y’inkondo y’umura ivurwa igakira iyo imenyekanye hakiri kare.

Ati “Ikibazo dufite ubu ni uko abantu bakiza kanseri yaramaze kubarenga kuko ubukangurambaga butaragera kuri bose. Umuntu arayirwara akabanza kwivuza mu bavuzi ba gakondo yabona byanze akaba ari bwo ajya kwa muganga yaramaze kumurenga. Amahirwe tugira ni uko iyo kanseri iyo imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira neza”.

Ati “Abantu rero bakangurirwa kuyimenya no kuyisuzumisha kuko bikorwa no mu mavuriro yo hasi, uyisanganywe akavurwa hakiri kare agakira. Dufite n’amahirwe kuko n’ubuvuzi tutari dufite bwo gushiririza iriya kanseri ubu bwageze mu Rwanda, tukaba rero twayivura byimbitse umuntu atugezeho hakiri kare”.

Yakomeje avuga ko kanseri y’inkondo y’umura yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe na virusi itera SIDA, akavuga ko ari byiza ko abantu bayirinda kuko bishoboka, kandi bakamenya ko ufite virusi itera SIDA, umubiri we uba waracitse intege ku buryo kanseri y’inkondo y’umura imuzahaza.

Umuyobozi wa Unitaid, Madame Marisol Touraine, yashimiye Madame Jeannette Kagame kubera guteza imbere urwego rw’ubuzima biciye mu muryango Imbuto Foundation, by’umwihariko mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura n’izindi ndwara.

Icyo kiganiro cyanitabiriwe n’abafasha ba bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye inama ya ICASA ndetse n’abandi bayobozi banyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka