Abagabo bashobora gusuzuma abagore babo indwara ya kanseri y’ibere

Minisiteri y’Ubuzima irahamagarira abagabo kujya bita ku buzima bw’abagore babo bakabafasha kwisuzuma indwara ya kanseri y’ibere.

Iyi minisiteri kandi isaba Abanyarwanda gukunda no gutoza abana siporo, mu rwego rwo kwirinda indwara nka kanseri, diyabete, ndetse n’izindi.

Mu byo abitabiriye siporo rusange basuzumwa harimo n'umuvuduko w'amaraso
Mu byo abitabiriye siporo rusange basuzumwa harimo n’umuvuduko w’amaraso

Byatangajwe ku cyumweru tariki 03 Gashyantare 2019, nyuma ya siporo rusange yakorewe mu Mujyi wa Kigali, hanizihizwa umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya kanseri.

Bamwe mu baturage bavuga ko n’ubwo abenshi batazi neza ibimenyetso by’indwara ya kanseri, ngo bumva ko uwakoze siporo neza adashobora kuyirwara.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba yavuze ko umugore ashobora kwisuzuma indwara ya kanseri, ariko asaba n’abagabo kujya basuzuma abagore babo indwara ya kanseri y’ibere.

Ati ”Kanseri y’ibere umugore ashobora kuyisuzuma itaragera kure. Ariko n’abagabo mushobora gusuzuma abagore banyu kanseri y’ibere. Ukareba mu gitondo, ese ibere ry’umugore ntabwo ryahinduye ibara? Ukarikanda ukumva ko nta tubyimba turimo, ukareba imoko ko itinjiyemo, umubwire uti nyabuneka tujye kwa muganga”.

Abitabiriye siporo bahabwa amahirwe yo gusuzumwa zimwe mu ndwara
Abitabiriye siporo bahabwa amahirwe yo gusuzumwa zimwe mu ndwara

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kanseri y’inkondo y’umura, kanseri y’ibere, kanseri ifata udusabo tw’intanga na kanseri y’igifu ari zo kanseri ziganje cyane mu Rwanda.

Icyakora n’ubwo ngo nta mibare ifatika ihari, MINISANTE ivuga ko abitabira kwisuzumisha indwara za kanseri bagenda biyongera, nk’aho mu mwaka wa 2015, umubare w’abisuzumisha wari umaze kwikuba kabiri ugereranyije no muri 2010.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Gashumba Diane, asaba abaturage kurushaho gukunda no gukundisha abana siporo, kuko ari kimwe mu bituma birinda indwara ya kanseri ndetse n’izindi ndwara.

Ati ”Turabashimira ko siporo mwayigize umuco, ariko mwisuzumishe kare, mugire mituweli. Turashimira kandi ababyeyi bazanye abana babo hano, nibakomeza kujya baza, aba bana ntaho bazahurira na za ndwara zose za kanseri, diyabete n’izindi”.

Hari n'abasuzumwe amaso
Hari n’abasuzumwe amaso

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bavuga ko abenshi usanga badasobanukiwe neza ibimenyetso by’indwara ya kanseri, gusa bakavuga ko bagiye kujya bitabira gukora siporo igihe cyose kugira ngo bagabanye ibyago byo kwandura.

Minisiteri y’Ubuzima yibutsa abaturage ko hirya no hino mu bigo nderabuzima basuzuma indwara ya kanseri kandi ko ufite mituweri bamusuzuma, cyane cyane iyo Minisiteri igahamagarira abagabo bari hejuri y’imyaka 40 n’abagore bari hejuru y’imyaka 30 kwisuzumisha nibura inshuro imwe mu mwaka, kuko kuri bene abo bantu ibyago byo kurwara kanseri biba ari byinshi.

Nyuma y’iki gikorwa cya siporo rusange yakorewe mu Mujyi wa Kigali, abaturage basuzumwe n’indwara z’umuvuduko w’amaraso, diyabete ndetse n’indwara z’amaso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka