Abafite imyaka 12 kuzamura bagiye gutangira gukingirwa Covid-19

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ibikorwa byo gukingira bizakomereza no ku bafite imyaka 12 kuzamura uko inkingo zizagenda ziboneka, nk’uko byagiye bikorwa ku bindi byiciro.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ku wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ubwo yagarukaga ku gikorwa cyo gukingira abanyeshuri n’abandi bacikanywe.

Ni nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali abari bamaze gukingirwa babarirwa hejuru ya 93% by’abantu bafite imyaka 18 kuzamura, ariko guhera tariki 16 Ugushyingo 2021, abacikanywe n’inkingo muri icyo cyiciro bakaba bahawe andi bahirwe aho batangiye gukingirirwa muri za gare zitandukanye zirimo Nyabugogo, Remera, Kimironko, Nyanza na Nyarugenge ahazwi nka (Down Town).

Ureste abatuye mu Mujyi wa Kigali kandi ku wa 16 kugera 21 Ugushyingo 2021, abanyeshuri bose baba aba Kaminuza, abo mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbueye bo mu gihugu bafite imyaka 18 kuzamura, batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19, basanzwe ku bigo byabo by’amashuri bakazajya babanza kubimenyeshwa.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, avuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka bazatangira gukingira n’abo mu bindi byiciro birimo abafite imyaka 12 kuzamura.

Ati “Uko inkingo ziboneka turamanuka, tube twanagera ku myaka 12 kuzamura, ubwo birumvikana y’uko na bo tuzabageraho kugira ngo dukingire umubare munini w’Abanyarwanda. Turavuga abari mu buzima busanzwe nk’abanyeshuri bajya kwiga, abakozi bo kwa muganga, abantu bose twumva bakeneye gukingirwa mbere y’abandi bose tuzabagezaho urukingo”.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu gihugu hose bigeze ku kigero cya 25%, mu gihe igihugu gifite intego yo gukingira abantu miliyoni 7 n’ibihumbi 800, aho byibuze biteganyijwe ko hagomba gukingirwa abantu 40% mbere y’uko uyu mwaka urangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka