
Mu butumwa bwa RBC bwaciye kuri Twitter, bagize bati "Covid-19 imaze kudutwara abantu benshi ariko Leta yazaniye abaturarwanda inkingo kugira ngo basubire mu buzima busanzwe. Guhera ku wa Mbera tariki 23 kanama 2021, i Kigali hazatangira gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18".
Gahunda yo gukingira abantu bafite guhera ku myaka 18 ije nyuma yuko muri iki cyumweru, u Rwanda rwakiriye inkingo zisaga ibihumbi 600 harimo ibihumbi 200 zo mu bwoko bwa Sinopharm zatanzwe na Leta y’u Bushinwa hamwe n’izindi zisaga gato ibihumbi 488 zo mu bwoko bwa Pfizer, zatanzwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda ya Covax.
Icyiciro cy’abafite imyaka 18 kuzamura kigiye guhabwa urukingo, mu gihe hari hashize iminsi inkingo zihabwa abafite imyaka 40 kuzamura.
Ohereza igitekerezo
|