Abadafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA bakomeje kwanduza abandi

Abanyarwanda barahamagarirwa kwipimisha ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo bahabwe imiti igabanya ubukana bw’ako gakoko.

Iyo nama mpuzamahanga kuri SIDA yateguwe n'Ibitaro bya Gisirikare
Iyo nama mpuzamahanga kuri SIDA yateguwe n’Ibitaro bya Gisirikare

Byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) mu nama mpuzamahanga yagiranye n’abashakashatsi baturutse hirya no hino ku isi, biga ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA ku itariki 05 Ugushyingo 2017.

Iyo nama mpuzamahanga kuri SIDA yateguwe n’Ibitaro bya Gisirikare biri i Kanombe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO) risaba ibihugu kumenya hakiri kare abantu bafite ubwandu bwa SIDA kugira ngo bahite bahabwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA hakiri kare.

MINISANTE ihamya ko mu baturage barwo barenga ibihumbi 220 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, harimo abagera ku 38060 batitabira kwisuzumisha kugira ngo bahite bahabwa imiti.

Igaragaza ko abafite ubwandu bwa SIDA batitabira kwipimisha bamenyekanye hakoreshejwe ibiganiro bagiranye na bamwe mu bagize inzego za Leta no mu ibarura ry’abaturage ryitwa (DHS) rikorwa buri myaka itatu.

Inama yiga ku cyorezo cya SIDA iteraniyemo abashakashatsi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi
Inama yiga ku cyorezo cya SIDA iteraniyemo abashakashatsi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi

Dr Muhayimpundu Ribakare, umuyobozi mu kigo cyita ku buzima(RBC), ushinzwe gukurikirana ubuvuzi bwa SIDA avuga ko umuntu wese ubonetsemo ubwandu bwa SIDA ahita ahabwa imiti igabanya ubukana bwayo.

Agira ati “Abatipimisha ngo bahabwe imiti bashobora guhitanwa na SIDA, ndetse bakaba ari nabo bateye impungenge zo kuba bakomeje kwanduza abandi.”

Akomeza ahamagarira buri rwego n’abantu ku giti cyabo, gukangurira abantu kwihutira kwisumisha ku bushake ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Umushakashatsi wa WHO ukorera muri Afurika yo hagati, Denis Nash avuga ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ifite ikibazo cy’abaturage benshi batazi uko bahagaze mu bijyanye n’ubwandu bwa SIDA.

Minisitiri w’ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko ariko u Rwanda rumaze kurenga intego y’Umuryango w’Abibumbye yo kugira byibuze 90% by’abaturage bazi uko bahagaze mu bijyanye n’ubwandu bwa SIDA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka