Abacuruza ibiribwa i Rusizi ngo ntibamenyeshejwe ko i Bukavu hari kolera

Mu gihe akarere ka Rusizi kafashe ingamba zo gukumira icyorezo cya kolera cyadutse i Bukavu muri Kongo, abacuruza ibiribwa bihiye i Rusizi baravuga ko ubuyobozi bw’akarere bubirukankana gusa ntibubabwire ko hari ikibazo cya kolera.

Umujyi wa Kamembe ugendwa cyane n’abaturage ba Kongo Kinshasa bahaha ibicuruza byinshi birimo n’ibiribwa bicururizwa bihiye ku mihanda. Abacuruza ibi bicuruzwa bavuga ko mu rwego rwo kurinda ikwirakwira ry’icyorezo cya kolera ubuyobozi bwa Leta bw’aho bakorera bwakagombye kubabwira uko ikibazo giteye aho kubirukankana bafata ibicuruzwa byabo.

Ngiruwonsanga Emmanuel ucuruza isambuza avuga ko yabonye abashinzwe umutekano n’abayobozi bafata abantu bacururiza ibiribwa ku muhanda ariko ko atigeze amenya impamvu ikomeye y’icyo gikorwa.

Ngiruwonsanga agira ati “Twebwe tubona inzego z’umutekano zirukankana abacururiza ibiribwa mu muhanda gusa twaketse ko ari ukubirukana bijyanye na gahunda y’umujyi isanzwe yo kwirukana abacururiza ahantu hatabugenewe. Byari kuba byiza batubwiye impamvu y’icyo gikorwa kuko icyorezo cya kolera ari ikibazo abantu baba bagomba kwitwararikaho.Abayobozi bo bazana inzego z’umutekano bagafata abantu ntibanababwire ikibazo uko giteye.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kamembe buvuga ko butahise bumenyesha abaturage iby’icyorezo cya kolera kiri muri Kongo bitaraganirwaho ngo bifatirwe umwanzuro mu rwego rw’akarere ko ariko gahunda yo kurwanya umwanda mu bucuruzi bw’ibiribwa isanzwe.

Marie Alice Batamuriza, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kamembe, avuga ko kuva akarere gatanze itangazo kavuga uko abaturage bakwitwara nyuma y’igaragara ry’icyorezo cya kolera kiri i Bukavu ubu nabo bagiye gukora ubukangurambaga bamenyesha abaturage iby’icyo cyorezo kiri mu baturanyi babo. Batamuriza avuga ko bigiye gukorwa ku rwego rw’utugari.

Kolera ni indwara ikwirakwizwa n’umwanda cyane cyane binyuze mu biribwa. Abayobozi b’umujyi wa Kamembe bavuga ko bahagurikiye isuku akaba ari yo mpamvu bagenda bahagarika bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bikoranwa umwanda.

Jean Baptiste Micomyiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka