Ababyeyi ntibakwiye kugira impungenge z’inkingo za Covid-19 zizahabwa abana - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), irasaba ababyeyi kutagira impungenge z’inkingo za Covid-19 zizahabwa abana bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 5 kugera kuri 11.

Dr Mpunga Tharcisse
Dr Mpunga Tharcisse

Ni urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri biteganyijwe ko bagomba gutangira gukingirwa mu kwezi k’Ukwakira, nyuma y’uko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023, cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022 kikazarangira tariki 24 Ukuboza 2022.

N’ubwo hari ababyeyi bamaze kumva neza ndetse no gusobanukirwa akamaro ko k’urukingo rwa Covid-19, harimo n’abandi batarabyumva neza, kuko harimo abafite imyumvire y’uko urukingo rushobora kugira ingaruka ku bana babo.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today yagize ati “Nta mwana wanjye nzakingiza bazabareke, umuntu mukuru hari ubwo arwiteza akamera nabi, ngaho ibaze noneho baruteye umwana, ubwo izo nkingo ni iz’iki koko, jye ntabwo mbyemeye bazabaze n’abandi bumve”.

Mugenzi we na we ati “Jye numva abatoya batari bakwiye gukingikirwa, bareka bakabanza bagakura nibura, ariko gukingira umwana ufite imyaka itanu rwose simbyumva”.

Abajijwe ibijyanye n’impungenge z’ababyeyi ku nkingo zizahabwa abana, mu kiganiro MINISANTE iheruka kugirana n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe ubuvuzi rusange, Dr. Tharcisse Mpunga, yavuze ko ababyeyi badakwiye kuzigira.

Yagize ati “Ababyeyi kuba bafite impungenge birumvikana, n’abakuru bajya kubakingira bari bazifite, ariko tugomba gukorana ibiganiro, tubasobanurira ibyiza by’urukingo, haba ku mashuri, turanateganya gukora ibiganiro ku maradiyo atandukanye byo ku basobanurira”.

Akomeza agira ati “Ngira ngo bakwiye kubyumva, kuko n’abana b’imyaka 12 twarabakingiye, kandi ababyeyi bari bahari, barabirebaga, abenshi nta kibazo bagize, kandi no kuba tutacyambara udupfukamunwa abantu bari mu buzima busanzwe, urukingo rwabigizemo uruhare rukomeye”.

MINISANTE isaba abantu gusobanukirwa ko iyo bakingirwa baba batarimo kuvurwa nk’uko Dr Mpunga akomeza abisobanura.

Ati “Ikindi abantu batagomba kwitiranya, ni uko iyo ukingira utaba urimo kuvura, iyo ukingira uba ukumira ibizaza, ni ukuvuga ngo utanga urukingo ku muntu, kugira ngo agire ubushobozi bwo kwirinda icyorezo kizaza mu gihe kiri imbere. Uyu munsi umwana aravuka ukajya kumukingira kugera ku myaka ibiri, tubaha inkingo zirenga 12, nta mubyeyi ubaza impamvu ajyana umwana we kumukingiza, kuko azi ko zimufitiye akamaro kandi zimukingira”.

Akomeza agira ati “Yewe hari n’indwara dukingira abantu bo muri iki kinyejana batazi ko zinabaho kubera ko zacitse cyera, ariko turazikingira kuko ziramutse zigarutse abantu badakingiwe zakwica benshi, na Covid-19 rero ni kimwe. Ni ukugira ngo duhe abantu ubudahangarwa bashobore guhangana nayo, n’izindi virusi zigenda zihinduranya uko iminsi igenda, kuko ntawe uzi uko ejo bizaba bimeze, ibyiza rero wakwitegura, kugira ngo ntuzugarizwe n’icyorezo”.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza tariki 25 Nzeri 2022, abaturarwanda bari bamaze guhabwa urukingo rwa mbere rwa Covid-19 bangana na 9,176,023 naho abari bamaze gufata urwa kabiri bangana na 8,951,140.

Iyo mibare igaragaza ko abari bamaze gufata urukingo rwa mbere rwo gushimangira bangana na 5,579,788, mu gihe abagera 316,955 bari bamaze gufata urwa kabiri rwo gushimangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka