Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bwa ‘Autisme’ bahuguriwe kubitaho

Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bwitwa ‘Autisme’ bashima amahugurwa bahawe yo kubitaho mu rugo buri munsi iyo bavuye ku ishuri ribafasha muri icyo kibazo.

Ayo mahugurwa yatanzwe n'impuguke kuri Autisme zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ayo mahugurwa yatanzwe n’impuguke kuri Autisme zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ayo mahugurwa y’icyumweru kimwe yasojwe ku wa 22 Werurwe 2019, akaba yarateguwe n’ikigo cyita kuri abo bana cya Autisme Rwanda, kigerageza gukosora ubwo bumuga. Ayo mahugurwa yatanzwe n’impuguke kuri Autisme zo mu kigo cya Saint Nicolas cyo muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ayo mahugurwa yahawe ababyeyi b’abo bana ndetse n’abarimu biriranwa na bo ku ishuri mu rwego rwo kubongerera ubushobozi bwo kubafasha.

Autisme ni ubumuga umwana avukana ariko bukagaragara ageze nko mu myaka ibiri cyangwa hejuru yayo gato, agakurana imyitwarire itameze nk’iy’abandi, akubagana bikabije ariko atabasha kuvuga ndetse ameze nk’utumva kandi yumva, ku buryo biyobera ababyeyi be, abatihangana bakamuhoza ku nkoni kubera kutamenya ikibazo umwana afite.

Abahuguwe bemeza ko bungutse byinshi bizabafasha kwita kuri abo bana
Abahuguwe bemeza ko bungutse byinshi bizabafasha kwita kuri abo bana

Impuguke muri Autisme, Rosine Duquesne Kamagaju, wabyize akanabikoramo igihe kirekire mu gihugu cy’u Bufaransa, unakuriye Autisme Rwanda, avuga ko iyo umwana yitaweho hakiri kare hari ibikosoka.

Agira ati “Kenshi ababyeyi iyo bamaze kubona icyo kibazo ariko ntibasobanukirwe, hari abavuga ko ari amarozi, hari abakubita abana, ibyiza ni uko bagana abaganga babizobereyemo. Ni ikibazo kivukanwa ariko umwana iyo yitaweho hakiri kare hari ibikosoka n’ubwo adakira neza”.

Umwe mu babyeyi bitabiriye ayo mahugurwa, Gahongayire Illuminée, ufite umwana w’umuhungu ufite ubwo bumuga umaze imyaka ine yitabwaho, avuga uko yabimenye.

Ati “Namenye ko afite ikibazo ku myaka itandatu ageze muri ‘maternelle’ ya kabiri, kuko aho yigaga bamwanze ngo ntibagumana umwana udakora icyo bamubwiye. Mu kigo cya Autisme Rwanda ni ho babyemeje, batangira kumwitaho none ndabona bigenda biza kuko ubu yicara mu ishuri agakurikira akaba yanatangiye kwandika”.

Rosine Duquesne Kamagaju, umuyobozi wa Autisme Rwanda
Rosine Duquesne Kamagaju, umuyobozi wa Autisme Rwanda

Gahongayire avuga kandi ko ayo mahugurwa bahawe ari ingirakamaro kuko atuma amenya uko akurikirana umwana we.

Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi kuko aduha ubumenyi bw’uko dukomeza gufasha abana mu rugo kuko bikozwe na Autisme Rwanda yonyine twe nk’ababyeyi ntitugire icyo dukora bibasubiza inyuma. Biradushimishije cyane rero kuko dufatanyije bituma batera intambwe yihuse”.

Undi mubyeyi witwa Kayitesi Betty ufite umwana na we ufite icyo kibazo yagize ati “Ku myaka itanu umwana wanjye ntiyabashaga kwigaburira, kwinywesha, kwijyana mu bwiherero cyangwa gufata ikaramu ariko ubu nyuma y’imyaka itatu amaze muri Autisme Rwanda arabikora. Aya mahugurwa aratuma nanjye menya uko mwitaho kurushaho”.

Abo babyeyi bagira inama abandi bafite abana bafite ubumuga muri rusange kutabahisha kuko hari ababakingirana, kuko ngo bashobora kubona ababitaho bakazagira icyo bimarira.

Kamagaju avuga ko ayo mahugurwa yahawe abantu batandukanye barimo n’ababyeyi, cyane ko ari bo ngo baba bari kumwe n’abana babo mu rugo iyo bavuye ku ishuri.

Ati “Harahugurwa abarimu bita kuri abo bana ariko abaduhugura bavuga ko ari ngombwa no guhugura ababyeyi, tukanabasura mu ngo zabo kugira ngo berekwe uko bakomeza gufasha abana. Ni ingenzi kuko haba hari ibyo bagomba gukomeza kubafasha kugira ngo batere imbere vuba”.

Ababyeyi bahuguwe ngo bafite icyizere ko abana babo bazagira impinduka nziza
Ababyeyi bahuguwe ngo bafite icyizere ko abana babo bazagira impinduka nziza

Yongeyeho ko hari byinshi bungukiye kuri izo nzobere, kuko ngo iyo hari umwana watinze kugira impinduka, hari uburyo bushya bwifashishwa baberetse batajyaga bakoresha ku buryo bumva hari byinshi bigiye guhinduka.

Umwe mu batanze ayo mahugurwa witwa Joe Zach yavuze ko ari ngombwa ko abita kuri abo bana bahora bongererwa ubumenyi kuko ibiranga Autisme ari byinshi bityo ko n’uburyo bwo kwita ku bana ari bwinshi, bisaba kubwiga igihe kinini ari yo mpamvu ngo bazakomeza kubahugura.

Ikigo cya Autisme Rwanda ubu cyita ku bana 32, gusa ngo ni bake ugereranyije n’abifuza kukizanamo abana babo, ariko ngo nticyabakira bose kuko kidafite ubushobozi buhagije.

Bafashe ifoto y'urwibutso
Bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndifuza kumenya aho icyo kigo gikorera

Nanjye nerekezeyo umwana wanjye

Yamfashije claudine yanditse ku itariki ya: 2-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka