Ababoneza urubyaro bagomba kuba bageze kuri 65% muri 2030

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), yamuritse ku mugaragaro intego yihaye y’uko mu mwaka wa 2030, ababoneza urubyaro bakoresheje uburyo bugezweho bagomba kuba bageze kuri 65% bavuye kuri 58%.

Dr. Mpunga avuga ko kuboneza urubyaro bituma ababyeyi babyara abo babasha kwitaho
Dr. Mpunga avuga ko kuboneza urubyaro bituma ababyeyi babyara abo babasha kwitaho

Ni muri gahunda ihuriweho n’ibihugu izwi nka FP 2030, aho ku wa Kane tariki 28 Mata 2022, u Rwanda rwamuritse intego zirebana no kuboneza urubyaro, rwiyemeje kugeraho.

Ibi ngo bizajyana no kurushaho kwegereza abaturage serivisi zo kuboneza urubyaro, aho amavuriro y’ibanze atangirwamo izo serivisi aziyongera akava kuri 670 akagera ku 1120 mu mwaka wa 2030.

Imwe mu miryango yaboneje urubyaro yo mu Mujyi wa Kigali, ivuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwatumye ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza, bityo bibafasha kwiteza imbere, bitandukanye na mbere bataratera iyo ntambwe.

Alphonse Hakuzimana wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko nyuma yo kubyara abana batanu, umugore we yagerageje uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro, ariko bikajya bimugiraho ingaruka, bityo mu mwaka wa 2011 aba ariwe uhitamo kuboneza urubyaro kandi ngo nta ngaruka byamugizeho, nk’uko bamwe mu bagabo babitekereza, ahubwo ngo byatanze umusaruro mu muryango wabo.

Ati “Nyuma yaho nta kibazo na kimwe nahuye nacyo, bimwe usanga abantu bavuga bati iyo umugabo aboneje urubyaro aho ntaba arangiye! Ntabwo aribyo, usibye jye uzi ko byabayeho, ariko ubuzima ni nk’ibisanzwe nk’uko nari nteye mbere, nta hantu wabitandukanyiriza”.

Akomeza agira ati “Nabonye ibyiza byabyo, kuko nabashije kugira iterambere mu rugo iwanjye, bituma mbasha kurihira abana, mbasha kubaka, ngura amasambu, ariko iyo nza kuba ntarakoze ubwo buryo amafaranga yagombaga kugendera mu kurera abana, kubera inda za buri munsi zitateganyijwe”.

Umugore we, Chantal Mukakarara, avuga ko n’ubwo nta ngaruka zo kuboneza urubyaro umugabo we yigeze ahura nazo, ariko hatabura ababaca intege.

Ati “Imbogamizi ni abaducaga intege, bakoresha imvugo mbi, bavuga ngo bariya nta kundi nyine, buriya umugore yarangije kwiyakira mu buriri, kuko ni nk’aho aba ari abagore babiri baba baryamye, kuko umugabo yikonesheje. Iyo mvugo nyandagazi ukumva irimo kuguca intege”.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima bw’imyororokere (UNFPA), Kwabena Asante Ntiamoah, avuga ko abantu badakwiye kumva ko kuboneza urubyaro ntaho bihuriye no gukuramo inda.

Ati “Ati hari abumva ko kuboneza urubyaro bivuze gukuramo inda, ariko siko biri kuko kuboneza urubyaro ari igikorwa umuntu akora ku bushake bwe kandi nta gahato ashyizweho, agahitamo igihe abikorera n’uburyo akoresha, kandi n’abashakanye bahitamo uburyo bubanogeye bwo kwitabira izo gahunda, bigakorwa habaye ubushishozi bw’abaganga bagira inama umuntu uburyo buboneye yakoresha”.

Kuboneza urubyaro byafashije umuryango wa Hakuzimana kwiteza imbere
Kuboneza urubyaro byafashije umuryango wa Hakuzimana kwiteza imbere

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage n’uko igihugu kingana, ndetse n’ubukungu gifite bitarimo kujyana, ari nayo mpamvu Leta ishyira imbaraga muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri MINISANTE, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko mu gihugu harimo umubare munini w’abana bagwingiye, kandi ahanini bigaterwa n’uko ababyeyi babyara indahekana.

Ati “Mu turere 17 dufite abana bari munsi y’imyaka 5 hafi 39% bagwingiye, ibyo bifite ingaruka ku mibereho yabo none n’igihe kizaza. Ahanini ikibitera ni uko ababyeyi babyara abana b’indahekana batabona umwanya wo kubitaho, bagiye mu yindi mirimo bigatuma bagira ibibazo by’imirire, kurwaragurika, n’igihe kiri imbere ntibashobore kwiteza imbere”.

Akomeza agira ati “Igihugu rero cyashyize imbaraga mu gufasha imiryango, kugira ngo ababyeyi bashobore kubyara abana mu buryo buteganyijwe, harimo intera hagati y’umwana n’undi, abone umwanya wo ku murera no kumwigisha, kugira ngo ejo azagire icyo yimarira”.

Gahunda ihuriweho n’ibihugu igamije gushishikariza abatuye isi kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, yatumye abayitabira bakoresheje uburyo bugezweho biyongera ku mugabane w’Afurika, bava kuri miliyoni 40 bagera kuri miliyoni 66.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka