8.3% by’abatuye Nyarugenge banduye Sida

Mu gihe ikigereranyo cy’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu gihugu ari 3%, mu Karere ka Nyarugenge honyine abahatuye bangana na 8.3% ngo bafite ubwandu bwa Sida.

Abatuye Nyarugenge batangiye kwegerwa bakangurirwa kwipimisha kubushake no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye
Abatuye Nyarugenge batangiye kwegerwa bakangurirwa kwipimisha kubushake no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye

Ibarura rusange riheruka ryo mu mwaka wa 2012 ryagaragaje ko mu Karere ka Nyarugenge hatuye abaturage basaga 284 000.

Muri abo abarenga 23 500 ngo bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge.

Nyagahinga Jean de Dieu ushinzwe ubuzima muri Nyarugenge, avuga ko aka karere ari aka mbere mu gihugu karimo abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA benshi kurusha utundi turere.

Iri zamuka ngo riterwa cyane cyane n’uko mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Nyarugenge higanjemo ibikorwa b’uburaya, butuma Virusi itera Sida ikomeza kwihuta mu kuzamuka.

Yagize ati "Akarere kacu ni ko kagaragaramo cyane ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Gusa uwanduye yaranduye ariko ingamba tugomba gufata ni ukwirinda ubwandu bushya".

Akarere ka Nyarugenge kavuga ko gafatanije n’indi miryango irengera ubizima, kari mu bukangurambaga buzamara amezi atatu bwo guhamagarira abantu kwipimisha SIDA ku bushake no kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umwe mu bakozi b'Akarere ka Nyarugenge yafashe iya mbere mu kwipimisha Sida ku bushake
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Nyarugenge yafashe iya mbere mu kwipimisha Sida ku bushake

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today baremeza ko hari imyitwarire ya bagenzi babo ituma habaho ubusambanyi, harimo ibiyobyabwenge no kwiyandarika bibera mu matsinda bahuriramo.

Uwitwa Fatu utuye i Rwampara muri Nyamirambo yagize ati "Za ’club’ n’utubari ni byo ahanini biberamo ubusambanyi cyane, nta kindi umuhungu n’umukobwa bahuye batekereza gukora uretse gusambana".

Akomeza agira ati "Iyi mico irimo guterwa n’uko buri mugoroba nta kindi urubyiruko rw’abakobwa rukora uretse kujya gusura abahungu; usanga mu mihanda ninjoro abahungu n’abakobwa bahagararanye, ibyo bakora nawe urabyumva!"

Uretse ubwandu bwa SIDA bivugwa ko burimo kwiyongera kurenga igipimo cya 3% kizwi ku rwego rw’Igihugu, abatwara inda zidateganijwe nabo barimo kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Raporo y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Rwanda ivuga ko umwaka wa 2016 warangiye abana b’abakobwa ibihumbi 17 batwaye inda zidateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka