2017 yasize abantu 3000 barwaye mu mutwe kubera ibiyobyabwenge- RBC

Ndacyayisenga Dynamo umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima , RBC, avuga ko umwaka wa 2017 wasigiye abantu 3000 ubumuga kubera ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge.

Ikibazo cy'Ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyagaragajwe ko giteye inkeke
Ikibazo cy’Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyagaragajwe ko giteye inkeke

Ndacyayisenga umukozi ushinzwe kuvura indwara zikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ubusinzi muri RBC avuga ko ikoreshwa ry’abyo rituma bamwe barware mu mutwe, abandi bagakora ibyaha nk’ubwicanyi no gufata abana ku ngufu.

Avuga ko umubare w’abarwara mu mutwe n’abafungwa kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge wiyongera buri mwaka.

Ati “Mu mwaka wa 2010, abantu 1000 barwaye mu mutwe naho 2017 bikuba 3 baba 3000. Abafungwa nabo ngo bavuye ku 2196 mu mwaka wa 2012 bagera ku 5584 mu mwaka wa 2017 kubera ibiyobyabwenge.”

Ibiyobyabwenge biri ku isonga ahanini ngo ni ibisukika kandi ngo ibyinshi inzira yabyo iri mu karere ka Nyagatare na Gicumbi ahatahuwe inzira 108 mu turere twombi.

Ikiyobyabwenge kiri ku isonga ngo ni inzoga yo mu mashashi ya Zebra Waragi, aho gikubye incuro 2 ibindi biyobyabwenge bifatwa.

Yabitangaje kuri uyu wa 04 Gicurasi, ubwo komite ihuriweho na Minisiteri zitandukanye, abanyamadini na Polisi y’igihugu, bagiranaga ibiganiro n’inzego z’urubyiruko, inama y’igihugu y’abagore, abanyamadini n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’ubuyobozi bwite bwa Leta, ku cyakorwa ngo ibiyobyabwenge birandurwe burundu.

SSP Hodari Rwanyindo umuyobozi wa Polisi sitasiyo ya Nyagatare
SSP Hodari Rwanyindo umuyobozi wa Polisi sitasiyo ya Nyagatare

SSP Hodari Rwanyindo umuyobozi wa Polisi sitasiyo ya Nyagatare yagaragaje ko kuva kuwa 25 Gashyantare kugeza kuwa 25 Mata uyu mwaka, amakarito ya Zebra waragi 1288 afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25,760,000frs mugihe Kanyanga hafashwe litiro 321 zifite agaciro k’ibihumbi 481,500frs.

Yanagaragaje ko ibiyobyabwenge byafashwe muri rusange bifite agaciro ka miliyoni 31,816,000frs. SSP Hodari Rwanyindo ariko yanagaragaje imbogamizi y’amategeko.

Ati “ Abantu 104 bafashwe binjiza ibiyobyabwenge mu gihugu 15 bonyine harimo 4 bafatanywe urumogi na 11 ba Kanyanga nibo bahanwe bonyine, kubera ko nta tegeko rihana uwinjiza Zebra waragi mu gihugu”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye mu kiganiro
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu kiganiro

Yifuje ko itegeko ryasubirwamo uwinjije inzoga itemewe mu Rwanda wese agahanwa aho kureba izina ryayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka