Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Gasana Joel yakoze porogaramu yitwa CompanionApp, ifasha abaganga gukurikirana umunsi ku munsi ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ndetse no kumenya niba bafata imiti igabanya ubukana uko bikwiye.

Gasana Joel avuga ko CompanionApp izafasha mu kugabanya umubare w'abicwa na SIDA
Gasana Joel avuga ko CompanionApp izafasha mu kugabanya umubare w’abicwa na SIDA

Gasana Joel yiga mu mwaka wa gatandatu ari na wo wa nyuma w’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite imyaka 25 y’amavuko akaba umwe mu banyafurika bakiri bato batanga icyizere ko bagira uruhare mu guteza imbere ubumenyi kuri uyu mugabane.

Icyizere atanga gishingiye ku gashya yahanze agamije guhuza abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA n’abaganga kugira ngo abaganga babashe gukurikirana abafata iyo miti no kumenya niba bayifata neza kandi ku gihe.

Avuga ko impamvu yabimuteye ari ukwiyemeza kugabanya umubare w’abapfa bazize SIDA nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ibigaragaza.

Iyo mibare igaragaraza ko 80% by’abarwayi ba SIDA mu Rwanda bafata imiti, ariko 27% byabo ntibayifata neza. Byatumye mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hari abantu 3,300 bapfuye kubera kudafata imiti neza hakaba n’abana bangana na 6,7% bavukana uburwayi bwa SIDA, kandi nyamara ngo bidakwiye.

Iyo porogaramu ijya muri telefoni y’umurwayi cyangwa se agakoresha uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi (SMS) bwibutsa umurwayi gufata umuti noneho akanemeza muri telefoni ko yawufashe kugira ngo muganga aho ari abibone.

Gasana ati “Mu gihe muganga atabibonye ahamagara umurwayi akaba yanamukurikirana, kandi iyo porogaramu ituma n’umuntu waba ufite isoni zo kuba yajya gufata imiti ku mugaragaro, twebwe turamworohereza tukayimuzanira ahantu atuye. Kandi umurwayi ashobora no kuvugisha muganga mu buryo bwihuse akoresheje iyo application."

Uyu munyeshuri wiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda afite abandi batanu barimo bagenzi be biga ubuganga n’abize ibindi nk’ikoranabuhanga bazi gukora iby’amaporogaramu cyangwa se application bafatanya bakaba bamaze imyaka ibiri batangiye gukora iyo porogaramu.

Nubwo bakiri abanyeshuri ariko bagize amahirwe yo kubona inkunga mu bigo bitandukanye ibafasha guteza imbere ubushakashatsi bwabo no kunoza iyo porogaramu. Gusa aho bifuza ngo ntabwo barahagera ari na yo mpamvu bacyeneye ubufasha

Ati "Turacyakeneye kwagura kandi dukeneye no gukorana na Leta n’abandi bafatanyabikorwa bose kugira ngo tugeze serivisi ku barwayi. Ni byo twifuza ubungubu mu bafatanyabikorwa."

Gasana Joel avuga ko ubu buryo bwa CompanionApp bwo guhana amakuru hagati y’ufite ubwandu bwa SIDA na muganga bukirimo kugeragezwa hanyuma bukazahita buboneka kwa muganga bukazagera no ku wundi muntu wese ubukeneye hagati muri uyu mwaka wa 2018, ni ukuvuga mu mezi abiri cyangwa atatu nyuma y’uko bumaze kugeragezwa.

Gasana Joel ni umwe mu rubyiruko rutanga icyizere cy'ahazaza ha Afurika mu iterambere rya Siyansi
Gasana Joel ni umwe mu rubyiruko rutanga icyizere cy’ahazaza ha Afurika mu iterambere rya Siyansi

Ku ikubitiro barateganya kuzabukoresha mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakira abababarirwa mu 1000 ku mwaka bafite ubwandu bwa SIDA n’iby’i Kigali (CHUK) byakira ababarirwa ku bihumbi bibiri.

Ati "turasaba n’ibindi bitaro cyangwa n’ahandi hantu bifuza kuba babugerageza hakiri kare ko baza bakatureba tukaba twakorana na bo kuko byafasha n’abarwayi babo. Kandi turimo no gushaka kubwagura ntidukurikirane abarwayi ba SIDA gusa tukaba twakurikirana n’abandi barwayi bakoresha imiti mu gihe kirekire.”

Joel Gasana washinze akaba ari na we uyobora ikigo Companion ari na cyo gikora porogaramu ya CompanionApp ni umwe mu bakiri bato b’abahanga bamuritse ibyo bagezeho mu guteza imbere imibare, siyansi n’ikoranabuhanga muri Afurika mu nama ya Next Einstein Forum yabereye mu Rwanda ku matariki ya 26 - 28 Werurwe 2018 kugira ngo bibe byagirira akamaro Afurika n’isi muri rusange.

Ni uburyo ba nyirabwo bavuga ko bwagira akamaro by’umwihariko mu Rwanda kuko bwakorohereza abarwayi bahuriraga kwa muganga ari benshi bitewe n’uko Leta yashyizeho gahunda yo kuvura abafite ubwandu bwa SIDA bose kandi ikabavurira ubuntu.

Ubwinshi bwabo ngo hari igihe butuma badahabwa serivisi nziza cyangwa bamwe kuhagera bikabagora kuko baturuka kure cyangwa se bakaba batinya abababona bajya gufata imiti.

Aba bose ngo bwabagirira akamaro kuko hari uburyo bworoshye butekerezwa bwo kubagezaho imiti kandi n’ubavura akabakurikiranira iwabo hifashishijwe telefoni bitabaye ngombwa ko bahora bajya kwa muganga.

Ni uburyo bukiri mu igeragezwa, bakaba basaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye kubashyigikira no kuborohereza kugeza porogaramu yabo ku barwayi bayikeneye.

Kanda aha urebe uko iri koranabuhanga rikora

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Courage Dr .Joel iyo application irakenewe cyane nabo bafite icyo kibazo kabisa iziye ku igihe courage mon frére

Djuma yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

This application is really wonderful,thanks to Mr Joel for the innovation. But then for it to be applicable and effective, we call upon health professionals to put it into consideration and even more adverts on how to use the app should be put in reach to the population and citizens get to know it and how to use it!

Go go.... Dr Joel

Tumusiime Dan yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka