Umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo gukingirwa inkingo zishoboka zose - Inzobere
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zivuga ko umubiri w’umuntu nta mubare w’inkingo ntarengwa ushobora gukingirwa, kuko ufite ubushobozi bwo kwakira no gukingirwa inkingo zishoboka zose, kubera ko ziwufasha kongera abasirikare bahangana bakanawurinda indwara.

Iyo hadutse nk’icyorezo akenshi gihita gishakirwa urukingo kugira ngo rufashe mu guhagarika ko gikomeza gukwirakwira, ariko ugasanga abantu batabivugaho rumwe, kuko hari abagaragaza impungenge z’uko bashobora kugirwaho ingaruka n’inkingo, bagendeye ku kuba bamaze gukingirwa umubare mwinshi utandukanye wazo.
Izo nzobere zivuga ko kuba nta mubare w’indwara ntarengwa zishobora gufata umubiri w’umuntu, ari nabwo buryo ushobora kwakira inkingo zose zishoboka, kuko urukingo rufasha umubiri gusa ku ndwara rwagenewe.
Dr. Menelas Nkeshimana avuga ko nta ngaruka umubiri w’umuntu ushobora kugira ubitewe no gufata umubare runaka w’inkingo.
Ati “Kuvuga ngo kubera ko nakingiwe indwara eshanu cyangwa esheshatu ngize ikibazo iki n’iki, ahubwo ingaruka zayigira iyo ndwara ugomba gukingirwa iri aho ngaho utuye, niyo izaguteza ikibazo kurusha urwo rukingo, izakugeraho udakingiwe, ntiyite ko wakingiwe izindi nkingo eshanu cyangwa esheshatu ku zindi ndwara zidafite ahantu zihuriye.”
Dr. Alain Zirimunda, we avuga ko umubiri ugira abasirikare batandukanye bari mu bwoko bwinshi, urukingo rukaba rufasha mu kubongera.
Ati “Ubundi urukingo uko ruba ruteye ni uko iyo ruje mu mubiri wawe rutuma ukora abasirikare, buriya mu mubiri tugiramo abasirikare basanzwe, nta mubare runaka rero navuga ko ubaho, kuko umubiri ufite ubushobozi bwo kwakira inkingo nyinshi zishoboka.”
Ibyo aba baganga bavuga banabihurizaho n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), buvuga ko umubiri w’umuntu ufite ubushobozi bwo guhangana n’indwara ubifashijwemo n’inkingo, kuko indwara zose zibaho zifite urukingo umuntu ashobora kuzikingirwa.
Umuyobozi uhagarariye ishami ry’isakazabutumwa muri RBC, Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko mu gihe bigaragaye ko indwara ihari kandi ifite urukingo nta kabuza ko umuntu aba ashobora kuruhabwa.

Ati “Nta mupaka wo kuvuga ngo babare inkingo umuntu amaze guhabwa, namara kuzuza uwo mubare bavuge bati, nta rundi rukingo azongera guhabwa, ntabwo ariko bimeze, kuko urukingo akamaro karwo ari nkaho rutegetse umubiri gukora ubudahangarwa, kandi kiriya kinjira mu mubiri cyitwa urukingo nta nubwo gitindamo, gihita cyongera kikavamo, ariko umubiri ugasigara wakoze abasirikare bawurinda indwara runaka.”
Kuba nta mubare ntarengwa w’inkingo umubiri w’umuntu ugira ushobora kugarukiraho, bivuze ko nta n’ingaruka zishobora guterwa n’uko umuntu yafashe umubare mwinshi w’inkingo, ku buryo nta wukwiye kugira impungenge.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE), imara abantu impungenge bafite z’uko bahobora kugira ingaruka zaterwa n’inkingo, ko nta kibazo zishobora kubagiraho, kubera ko Leta idashobora gushyira imbaraga mu gikorwa kigamije kurimbura abaturage cyangwa kubagirira nabi, ahubwo ishyira imbaraga mu gishobora kugirira neza ubuzima bwabo.
Mu Rwanda gahunda y’inkingo ku bana yatangiye mu mwaka wa 1980, itangirana n’inkingo nkeya zari zihari icyo gihe, kubera ko umwana yakingirwaga inkingo 6, bitandukanye n’uyu munsi aho umwana asigaye akingirwa inkingo 13 kuva avutse kugera ku gihe cy’amezi 15, zikaba zishobora kwiyongera bitewe n’ibibazo bishobora kuba bihari, nk’uburwayi cyangwa icyorezo gishobora kuba cyadutse, bikaba ngombwa ko hakingirwa yaba abana cyangwa abantu bakuru.
Usibye inkingo zihabwa abana, ababyeyi batwite na bo bakingirwa indwara ya tetanusi, kugira ngo birinde umwana ibyago byo kuba yakwandura mu gihe avuka.
Kugeza ubu mu Rwanda abana bakingirwa inkingo zose nk’uko baba baziteganyirijwe bageze kuri 96%, imibare ikaba yarazamutse kuko yavuye kuri 76% bariho mu mwaka wa 2000.
Ohereza igitekerezo
|