U Rwanda rwahawe ibyuma bikonjesha imiti n’imodoka zikoreshwa nk’amavuriro yimukanwa
Ibitaro mpuzamahanga byigisha ubuvuzi muri Afurika, Aga Khan University Hospital bifite icyicaro i Nairobi, byahaye u Rwanda impano y’imodoka ebyiri zifashishwa nk’amavuriro yimukanwa, hamwe n’ibyuma bikonjesha imiti (Frigo 20) bizajya bishyirwamo inkingo zishyirwa abaturage iwabo mu cyaro.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Prof Mambo Claude Muvunyi n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibitaro bya Aga Khan, Shekar Iyer bashyize umukono ku masezerano y’izo mpano zatanzwe na Minisiteri y’u Budage ishinzwe Ubutwererane mpuzamahanga (BMZ), kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024.
Shekar avuga ko izi mpano zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 490, zizafasha gutanga serivisi z’ubuvuzi bufite ireme, cyane cyane ibijyanye no gukingira abaturage.
Yagize ati "Iyi nkunga yitezweho kuvugurura serivisi z’ubuvuzi kuri bose, kuko aya mavuriro yimukanwa azajya asanga abaturage aho batuye, bikazafasha Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kugeza ubuvuzi kuri bose, ndetse no gufasha gukingira indwara zigenda ziyongera."
Shekar yizeza ko Ibitaro bya Aga Khan bizakomeza gufasha Leta y’u Rwanda, haba mu gutanga abaganga b’inzobere no kongera Abenegihugu bari muri uyu mwuga, harimo abaforomo n’ababyaza.
Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane muri Ambasade y’u Budage i Kigali, Philippe Taflinski, avuga ko Igihugu cye ari kimwe mu bikomeye i Burayi byiyemeje kugeza inkingo n’imiti ku Banyafurika, kikaba cyarahisemo ibitaro bya Aga Khan kuzashyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’ubuzima z’u Budage muri Afurika y’Iburasirazuba.
Taflinski avuga ko kuva muri 2022, u Budage bwatangiye gufasha Abanyafurika kubona inkingo za Covid-19, ikaba itacyumvikana mu bantu, ariko ko hakenewe ibikorwaremezo n’ibikoresho bihagije byo gukingira ibindi byorezo bigenda bivuka, nka Marburg n’ubushita bw’inkende.
Taflinski akomeza agira ati "U Rwanda na rwo (muri iyi gahunda yo guhangana n’ibyorezo) ruragenda rwerekana ubushobozi bwo kugira icyo rukora mu buryo bwihuse."
Taflinski avuga ko ubufatanye bwa Leta y’u Budage na Aga Khan bwageze kuri byinshi, aho kuva mu mwaka wa 2022 hari doze miliyoni imwe n’ibihumbi 400 z’inkingo za Covid-19, ibi bitaro byabafashije gutanga ku Baturarwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Prof Mambo Claude Muvunyi, avuga ko imodoka zikoreshwa nk’amavuriro yimukanwa zije ziyongera ku zindi enye (4) bari bafite, hamwe na frigo ngo bigiye gufasha mu kurwanya indwara zitandura no gukingira abaturage.
Prof Muvunyi ati "Izi modoka ebyiri zifite ibikoresho byose byatuma dushobora kwegereza ubuvuzi abaturage bacu, mu kurwanya indwara zimaze iminsi ari ikibazo cyane cyane izitandura, tuzegera abaturage aho batuye kugira ngo tugabanye urugendo bakoraga bajya kwa muganga."
Prof Muvunyi avuga ko ibi byima bikonjesha imiti 20 bishya, bizafasha kubika neza inkingo zihabwa abana n’abantu bakuru mu bigo bito by’ubuvuzi (Health Posts) byegereye abaturage.
Ohereza igitekerezo
|
Yesuwe byizacyne kabisa ezizafashabyishipe noneho ntukujya mudisanga mwisatere mukadukingirape tutavuye murugo mukomerezaho turishimye pe cyane