Rwanda FDA yasabye abantu gutanga amakuru ku miti n’inkingo byabagizeho ingaruka

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), bwasabye abantu bose bagizweho n’ingaruka z’imiti n’inkiko gutanga amakuru kugira ngo bigenzurwe kuko bifasha mu guhagarika imiti igira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Umuti witwa EFFERARGAN VITAMIC C 500mg wakuwe ku isoko kubera ingaruka ugira ku wawufashe
Umuti witwa EFFERARGAN VITAMIC C 500mg wakuwe ku isoko kubera ingaruka ugira ku wawufashe

Ubuyobozi bwa FDA butangaza ko imiti yose yinjira mu gihugu, ibanza kugenzurwa ndetse hakarebwa ubushobozi ifite n’indwara izavura.

Ibi kandi bijyana n’amakuru atangwa kuri iyo miti iyo igezwa ku isoko haba ku byiza byayo n’ingaruka itera, gusa hari igihe imiti itera ingaruka ku buzima bw’uwayikoresheje nyamara bitari byatangajwe, ibi bigatuma Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda gihora gisaba abantu gutanga amakuru ku ngaruka bagizweho n’imiti n’inkingo.

Kigali Today iganira na Dr Ntirenganya Lazaro, umuyobozi ushinzwe gukurikirana ingaruka z’imiti no gukora ubushakashatsi ku miti mu kigo cya Rwanda FDA, yagarutse ku mpamvu yo gushishikariza abantu gutanga amakuru ku ngaruka baba bagizweho n’imiti kuko bifasha iki kigo kugenzura iyo miti.

Agira ati "Nyuma yo gufata imiti habaho ingaruka, gusa haba hari izizwi n’izitazwi, dusaba kugezwaho amakuru kugira ngo tugenzure izo ngaruka niba zakwihanganirwa cyangwa zatuma imiti ikurwa ku isoko."

Broncalène yakuwe ku isoko kubera ibibazo ushobora guteza ku bantu baterwa ikinya bagiye kubagwa
Broncalène yakuwe ku isoko kubera ibibazo ushobora guteza ku bantu baterwa ikinya bagiye kubagwa

Akomeza agira ati "Buri muti uba ufite amakuru awuherekeje bijyanye no kugaragaza uko umuti ukoreshwa, ingaruka ugira hamwe no gutanga inama mu gihe uguteye ikibazo, urugero nka Promethazine bakubwira ko nuyikoresha urumva wacitse intege, gusinzira, bakakugira inama yo kwirinda gutwara imodoka yanyoye uwo muti."

Gutanga amakuru bifasha kuyakurikirana no kuyasesengura kugira ngo hamenyekane niba hari ingaruka nshyashya zitari zaramenyekanye mu gihe cy’ubushakashatsi.

Agira ati "Natwe iyo tubonye amakuru tugenzura ko ariyo ndetse tuyasangiza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, iyo ingaruka idasanzwe bikagaragara ko iremereye, hagafatwa umwanzuro wo gukura umuti ku isoko mu gihe hari indi ishobora gukoreshwa kandi itagira ingaruka ku buzima bw’ abantu."

Dr. Ntirenganya akomeza avuga ko hari imiti yagiye ikurwa ku isoko bitewe n’ingaruka ugira mu gihe cy’ikoreshwa. Atanga urugero rw’umuti uvura inkorora wa Broncalène wakuwe ku isoko mu Rwanda muri Nzeri 2022.

Tetracycline Hydrochloride Ophthalmic Ointment USP wakuwe ku isoko ry'u Rwanda
Tetracycline Hydrochloride Ophthalmic Ointment USP wakuwe ku isoko ry’u Rwanda

Agira ati "Mu byukuri si uko uriya muti utavura, ahubwo byatewe n’ingaruka ugira ku buzima bw’abantu zitari zaramenyekanye mbere, zishobora kuba ku muntu wawufashe agiye guterwa ikinya kuko byamugiragaho ingaruka."

Dr. Ntirenganya akomeza asobanura ko umuti wa Broncalène utakoranaga n’imiti y’ikinya ikoreshwa iyo umuntu agiye kubagwa.

Ati "Byaje kugaragara ko umuntu ufashe Broncalène, hanyuma mu byumweru bibiri akaza gukenera kubagwa agahabwa imiti ikoreshwa mu gutera ikinya, bigira ingaruka zitwa anaphylaxis, ni ingaruka ziremereye zishobora kuba ku muntu ukabona ko agize ikibazo mu buhumekero, umuvuduko w’amaraso ukazamuka, agakenera gufashwa ako kanya. Ni ingaruka yabagaho gake ariko kubera icyo kibazo byatumye uhagarikwa."

Gutanga amakuru ku ngaruka umurwayi agira ku miti n’inkingo ni ingenzi

Gutanga amakuru bifasha kumenya ingaruka nshya zitari zakabonetse mu bushakashatsi, bigatuma hari imiti ikurwa ku isoko aho gukomeza kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Ku rwego mpuzamahanga hari imiti yahagaritswe igera 460.

Umuti wa Ketoconazole wakuwe ku isoko bitewe n'ingaruka ugira ku buzima bw'abawufata
Umuti wa Ketoconazole wakuwe ku isoko bitewe n’ingaruka ugira ku buzima bw’abawufata

Umuti witwa Ketoconazole, mu Ukuboza 2022 wahagaritswe mu Rwanda, ni ibinini bivura indwara z’ibihumyo ku ruhu aho byaje kugaragara ko ugira ingaruka zo kwangiza umwijima kubawukoresha, ni umuti udakoreshwa cyane ariko kubera ko hari indi miti ikora nka wo byabaye ngombwa ko ukurwa ku isoko kubera ibyiza byawo birutwa n’ingaruka uteza.

Dr. Ntirenganya asaba abantu bose kwirinda gukoresha imiti batandikiwe na muganga kuko awemerera umurwayi agendeye ku burwayi bwe. Asaba abantu kwizera ko imiti ikoreshwa mu Rwanda ijyanwa mu isuzumiro kandi hakarebwa ko yujuje ubuziranenge.

Uyu Muyobozi akomeza avuga ko umurwayi ugizweho ingaruka n’umuti, agomba kubimenyesha umuganga kuko nabo batanga amakuru ku kigo cya Rwanda FDA, cyangwa umurwayi akaba yakwitangira amakuru kuri iki kigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka