Rwamagana: Barasaba udukingirizo duhagije two kwirinda virusi itera SIDA
Abakozi b’Ikigo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Trinity Metals Group) mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, ni bamwe mu basaba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Abafatanyabikorwa bayo udukingirizo twinshi two kubarinda kwandura virusi itera SIDA, kuko utwo bahabwa ngo tudahagije.
Mu Baturarwanda bangana na 3% (ubu barenga ibihumbi 400) bafite virusi itera SIDA nk’uko ubushakashatsi bwa 2018-2019 bukigenderwaho kugeza ubu bubigaragaza, Umujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba biza ku isonga, kuko birenza icyo kigero.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyatoranije abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Trinity-Musha, nka hamwe mu hagomba gukorerwa ubukangurambaga bwo kwirinda SIDA mu batuye Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.
Uwo twise Nahimana Jean Claude ukorera Trinity-Musha, avuga ko hari benshi muri icyo kigo barangiza imirimo buri munsi bahana gahunda, ariko bashaka udukingirizo bakatubura bigatuma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nahimana avuga ko buri wa Gatandatu muri icyo kigo, buri muntu ukeneye udukingirizo ahabwa 4 nyamara icyumweru kigizwe n’iminsi irindwi, kandi abadukenera bose bakaba bataduhabwa.
Nahimana agira ati: "Hari abantu kwifata biba bigoye iyo atabashije kubona agakingirizo, bagakorera aho nyine ’kizimbabwe’, iki kirombe nkimazemo umwaka, ikigaragaza ko abantu bakorera aho ni ukuba maze kubona abakobwa dukorana nka 20 barabyaye."
Nahimana avuga ko ababyara usanga ari abakobwa badafite abagabo, akaba arwanya imvugo z’abantu banga gukoresha agakingirizo bavuga ko bitabashimisha nk’uko babyifuza.
Mugenzi we witwa Delphine Umubyeyi umaze imyaka 4 akorera ’Trinity Metals Group’, avuga ko benshi muri bagenzi be ari urubyiruko rukeneye ubukangurambaga n’udukingirizo mu buryo buhoraho.
Ikigo RBC gifatanyije n’Umuryango Strive Foundation-Rwanda bakoze ubu bukangurambaga basaba abantu guhitamo ibyishimo by’akanya gato abantu badakoresha agakingirizo cyangwa kugakoresha ariko bakarinda ubuzima bwabo.
RBC na Strive Foundation byitwaje udukoresho biha abantu bifuza kwipima virusi itera SIDA, udukingirizo no gukangurira abagabo n’abahungu kujya kwa muganga kwisiramuza.
Mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare harimo kubera ubukangurambaga bwatangiye kuva tariki 08 bukazageza ku ya 18 Gicurasi 2024, Umuryango Strive Foundation-Rwanda ukaba uteganya kuzahatanga udukingirizo turenga ibihumbi 15.
Uyu muryango uvuga ko uretse ibyiciro byihariye by’abaryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya usanzwe uha udukingirizo, hari n’urubyiruko rwo mu turere twa Ngoma, Gatsibo na Nyagatare uha udukingirizo tugera ku bihumbi 30 buri gihembwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|