RSSB na HESCO byatangiye gufasha RBC gushakira amaraso abarwayi

Ikigo gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) ku bufatanye n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima cya Health Sector Collective Outreach (HESCO), byiyemeje gufasha Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC) gushakira abarwayi amaraso.

Bishimira gutanga amaraso
Bishimira gutanga amaraso

Ubukangurambaga buhuriweho n’ibyo bigo buzamara iminsi itanu kuva kuri uyu wa 22 Werurwe 2021, buteganyijwe gushakiramo udusashi (units) tw’amaraso nibura 500.

RBC ivuga ko nubwo nta kibazo cyo kubura amaso kiriho, amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nka gahunda za ’guma mu rugo’ na ’guma mu karere’, atuma abantu bose batabona uburyo bajya gutanga amaraso nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Alexia Mukamazimpaka, asaba ubufatanye bwagutse bwo gukangurira abantu kumenya ko igikorwa cyo gutanga amaraso kitahagaze.

Yagize ati "Umusaruro (w’amaraso) ushobora kujya munsi gato y’ukenewe bitewe n’uko uwitabira icyo gikorwa ari usanzwe akizi, ariko na we ugasanga nk’igihe yerekanye ikarita yo gutanga amaraso ku bashinzwe umutekano, hari ubwo bakeka ko ari amayeri yo kugira ngo ave mu rugo".

Mukamazimpaka avuga ko buri mwaka Minisiteri y’Ubuzima ikenera udusashi (udupfunyika) tw’amaraso tubarirwa hagati y’ibihumbi 60-80 two guha abarwayi, cyane cyane abakoze impanuka hamwe n’ababyeyi babyaye babazwe.

Avuga ko bateganya kuzakusanya udusashi tw’amaraso turenga ibihumbi 80 muri uyu mwaka wa 2021. Ubusanzwe ibitaro byose mu gihugu ngo bihabwa 93% by’udusashi bikeneye tw’amaraso buri mwaka.

Umukozi mu Kigo RSSB, Uwera Marie Claire ushinzwe imenyekanishabikorwa, avuga ko abakeneye amaraso bose ari abanyamuryango b’icyo kigo, akaba ari yo mpamvu yo kwiyemeza gufasha RBC muri gahunda yo gutanga amaraso.

Abo ni abakoresha ubwisungane mu kwivuza ’Mituelle’, abakoresha ubwishingizi bwari busanzwe buzwi nka ’RAMA’, abiteganyiriza muri "Ejo Heza", ndetse n’abo mu ishami ry’ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pension).

Uwera avuga ko RSSB yatanze Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 10 muri ubwo bukangurambaga bwo gutanga amaraso burimo gukorwa muri iki cyumweru.

Yagize ati "Tuzi ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, turagira ngo buri muntu abigire umuco, turifuza kuzajya dukora ubukangurambaga nk’ubu, bikaba igikorwa ngarukamwaka".

Urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi gutanga amaraso
Urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi gutanga amaraso

Ikigo RBC kivuga ko kugeza ubu nta kiguzi cy’amaraso umuntu uyakeneye asabwa kwishyura, ndetse nta n’icyo uyatanga yishyurwa, ariko ko igihe gishobora kuzabaho umurwayi uyakeneye akishyura nk’uko yishyura imiti cyangwa ingingo z’umubiri.

Umuyobozi ushinzwe imirimo no gushaka abafatanyabikorwa mu kigo HESCO, Twesigye Francis, avuga ko ubukangurambaga barimo gukora butuma abantu bagira umutima wo kwitangira abandi babaha amaraso ndetse n’izindi ngingo.

Twesigye yagize ati "Usibye no gutanga amaraso, umuntu ashobora no kuvuga ati ’jyewe nindamuka mpfuye muzakoreshe impyiko zanjye, ibihaha byanjye, amaso yanjye’ n’ibindi, aho kugira ngo umuntu atege indege ajye mu Buhinde kwivuza".

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru RBA, witwa Jean Paul Turatsinze avuga ko igihe cyose RBC izamushakira gutanga amaraso ku barwayi, we ngo azaba yiteguye.

Murerwa Josiane ukorera ibitaro bya Kacyiru, na we avuga ko atanga amaraso abyishimiye kugira ngo igihe azaba ayakeneye ku bandi atazayabura.

Ati "Mba numva ko mpaye amaraso ababyeyi babyaye babazwe, nanjye umunsi nabyaye mbazwe nshobora kuzayakenera".

Mu bukangurambaga burimo gukorwa muri iki cyumweru, ibigo RBC, RSSB na HESCO birifuza ahanini abantu b’urubyiruko bafite imyaka y’ubukure kuva kuri 18-40, n’ubwo gutanga amaraso umuntu ashobora kubihagarika ageze ku myaka 60.

Abantu batanga amaraso bagenerwa icyo bafungura, byari byanditseho amazina y'ibigo RSSB, RBC na HESCO
Abantu batanga amaraso bagenerwa icyo bafungura, byari byanditseho amazina y’ibigo RSSB, RBC na HESCO
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

X ko kurubungubu haribihembo biriguhambwa abamaze gutanga amaraso inshuro nyinshi,

Ntuye muri KARONGI-MURAMBI-NKOTO-GAKOMA Kurubu mperereye mu RUHANGO knd murambi barahembye 28/06/2021 ariko kuberimpamvu zishuri sinabonetseyo kuko ndimu Ruhango ubwo bizagenda gute?

Niyitegeka Antoine yanditse ku itariki ya: 28-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka