Menya indwara zaterwa no kudasinzira uko bikwiye

Kudasinzira cyangwa se kudasinzira bihagije byatera ibibazo by’ubuzima nubwo bitahita bigaragara ako kanya.

Kudasinzira uko bikwiye bigira ingaruka ku mikorere y'umubiri
Kudasinzira uko bikwiye bigira ingaruka ku mikorere y’umubiri

Ubundi ngo abana bafite kuva kuri 0 kugeza ku mezi 3 bakwiye gusinzira hagati y’amasaha 14-17, ingimbi n’abangavu bafite imyaka hagati ya 14-17 bagombye gusinzira amasaha ari hagati 8 -10 mu ijoro. Abantu bafite imyaka iri hagati ya 26 na 64 bagombye gusinzira amasaha ari hagati 7 - 9 mu ijoro, mu gihe abakuze barengeje imyaka 65 bakenera amasaha ari hagati 7 - 8 ku munsi nk’uko bigaragara ku rubuga https://sante.lefigaro.fr.

Kudasinzira uko bikwiriye bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.therasomnia.com, bavuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2012, bwagaragaje ko gusinzira amasaha adahagije, ni ukuvuga gusinzira amasaha atanu mu ijoro, bikaba mu gihe cy’ibyumweru, bishobora gutera indwara zikomeye zirimo umuvuduko w’amaraso ukabije, iyo bimaze imyaka, ngo bishobora gutera ibibazo byo guturika imitsi yo mu mutwe.

Kudasinzira bihagije ngo bitera umubyibuho ukabije. Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’Abanyamerika bwagaragaje ko hari isano hagati yo kudasinzira uko bikwiye no kurya cyane birenze urugero, ibyo bigatuma ibiro byiyongera mu buryo bukabije.

Kudasinzira uko bikwiriye byatera ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse na Diyabete yo mu bwoko bwa 2 (diabète de type 2), igitera ibyo bibazo ngo ni uko kudasinzira uko bikwiye bituma umubiri ukora imisemburo imwe n’imwe ku buryo budakurikije gahunda, urugero ni ‘cortisol’ ituma ‘insuline’ ikora ku buryo budakurikije gahunda bigatera iyo diyabete yo mu bwoko bwa 2 ndetse no kurya ku buryo butari ku murongo ari byo bishobora gutera ikibazo cy’umubyibuho ukabije.

Abantu bakora akazi ka nijoro batabona uko basinzira amasaha akwiriye, ngo bahura n’ikibazo cyo gusaza imburagihe. Ubushakashatsi bwakoze mu 2014, buhuriweho n’Abashakashatsi b’Abongereza n’Abafaransa bwagaragaje ko abantu bakora akazi ka nijoro mu gihe kirenze imyaka 10, bahura n’ikibazo cyo gusaza k’ubwonko.

Bagira kandi ikibazo cyo kwibagirwa bikabije, ndetse bagasaza vuba ku kigero cy’imyaka itandatu n’igice ugereranyije n’uko bagombye gusaza mu gihe baba basinzira uko bikwiye. Gusa ngo inkuru nziza ni uko icyo kibazo gishobora gukosoka.

Iyo hashize imyaka itanu umuntu ahagaritse ako kazi ka nijoro kamubuza gusinzira, yongera gusubirana ubushobozi n’imbaraga bijyanye n’imyaka ye.

Ikindi ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ni uko ngo kudasinzira uko bikwiye, bishobora gutera umuntu ibibazo bimujyana ku guhorana agahinda gakabije (depression).

Ku rubuga https://www.techniques-ingenieur.fr, bavuga ko ubwonko bukeneye kuruhuka nijoro kugira ngo bubone umwanya wo kuvangura amakuru buba bwakusanyije mu munsi, bukabika ibikwiye kubikwa. Iyo umuntu atabona amasaha yo kuryama ahagije kugira ngo ubwonko buruhuke, burangirika.

Kudasinzira uko bikwiye bituma umuntu ahorana umujagararo muri we (stress), kuko ubundi ibintu bivuna umuntu aba yahuye nabyo mu munsi, bivurwa mu gihe asinziriye nijoro, iyo bidakunze ko asinzira uko bikwiye niho haturuka ‘stress’ ihoraho.

Kudasinzira uko bikwiye kandi ngo bihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri, urugero ngo ni uko umuntu udashobora kubona nibura amasaha 7 yo gusinzira ku munsi, uwo aba afite ibyago byikubye 3 byo kurwara ibicurana na ‘grippe’ kurusha ababona umwanya uhagije wo gusinzira.

Kudasinzira uko bikwiye byateza indwara z’umutima zitandukanye zateza ubwonko ikibazo, harimo guturika imitsi yo mu mutwe biba byikubye 4 ku muntu utabona amasaha ahagije yo gusinzira. Ikindi kandi kudasinzira uko bikwiye bishobora gutera ibibyimba ku bwonko.

Kudasinzira uko bikwiye kandi ngo bituma intanga ngabo zigabanukaho 29% (concentration). Ibitotsi ngo ni ikintu cy’ingenzi cyane mu mikorere y’umubiri w’umuntu. Iyo umuntu atabonye amasaha ahagije yo gusinzira, umubiri wose ugira ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bikomeye cyane turabashimiye kandi tubikuye k’umutima.

NDORIMANA Fredinand yanditse ku itariki ya: 8-07-2022  →  Musubize

Murakoze kuri iyi nama muduhaye kubijyanye n’ubuzima ndabakunda cyane.

Mubumbyi jean Claude yanditse ku itariki ya: 9-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka