Menya ibikorerwa umurwayi ukize icyorezo cya Marburg mbere yo gusubira mu muryango
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC cyatangaje ko umurwayi wagaragayeho icyorezo cya Marburg agakira abanza gukorerwa ubujyanama ku ihungabana hamwe n’umuryango we kugira ngo afashwe kudahabwa akato.

Dr Jean Damascène Iyamuremye ukuriye ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yatangaje ko hari itsinda rishinzwe kwita ku bamaze gukira mbere y’uko boherezwa mu miryango yabo.
Iryo tsinda rikora ubujyanama mu by’ihungabana kugira ngo ukize iki cyorezo adataha afite ihungabana yatewe no kwandura iki cyorezo no gutekereza ko nataha umuryango we uzamuha akato.
Ati “ Akenshi usanga abo mu murango w’uwanduye bafite amakuru atari ay’ukuri kuri iki cyorezo noneho bakaba bamuha akato bibwira ko na nyuma yo gukira nabo bashobora kwandura kandi atari byo”.
Dr Iyamuremye avuga ko umurwayi wakize atahanwa mu muryango we hakoreshejwe imodoka isanzwe mu rwego rwo kutamutwara mu mbangukiragutabara abaturanyi n’umuryango we bakikanga ko atakize.
Icyakora ku muryango ufite ubushobozi ushobora kwitahanira umurwayi ariko nabo babanza kuganirizwa kugira ngo batamuha akato bakeka ko yabanduza.
Ati “ Iyo ari twe twamwitahaniye tukamugeza mu rugo turamuhobera tukamusezera nk’ikimenyetso cyo kwereka umuryango we ko atakwanduza kandi ko yakize neza, icyo gihe turabaganiriza tukababwira ibyo bagomba gukomeza kumufasha kugira ngo umubiri ugarure imbaraga”.
Dr Iyamuremye avuga ko uwanduye icyoreze yitwabwaho mu by’imitekerereze kuva akigera kwa muganga kugeza akize uwo cyahitanye nawe agaherekezwa hamwe n’umuryango we hakurikijwe amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ko hari abandi bakongera kwandura.
Ati “ Uwakize iki cyorezo umuryango uba ugomba kumwitaho ukamufasha kugarura imbaraga kandi agahabwa indyo ifite intungamubiri kuko umubiri we uba watakaje imbaraga niyo mpamvu dukora n’ubujyanama mu byihungabana ku muryango we kugira ngo umwiteho”.
Dr Iyamuremye avuga ko kuba imiti n’inkingo byarabonetse bizatuma umubare w’abandura ugabanuka ndetse n’umubare w’abapfa ukagabanuka ariko abantu bakagira uruhare rwo kwirinda kwandura bubahiriza amabwiriza yashyizweho na Ministeri y’Ubuzima.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko tariki 07 Ukwakira 2024 habonetse abandi bantu barindwi banduye icyorezo cya Marburg, bituma abamaze kugaragaraho icyo cyorezo bose hamwe baba abantu 56.
Kuri uwo munsi nta wakize nta n’uwapfuye, abamaze gukira bose hamwe bakomeza kuba abantu umunani.
Abarimo kuvurwa ni 36, abo cyahitanye ni 12 biganjemo abakozi bo kwa muganga.
Ku Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gukingira abantu indwara ya Marburg, ikaba yarahereye ku bakozi bo kwa muganga n’abagiye bahura n’abarwayi.
Inkuru zijyanye na: Marburg
- Abari barwaye Icyorezo cya Marburg bose barakize
- Abakize icyorezo cya Marburg barasabwa kwirinda konsa no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye
- Abantu babiri ni bo bari kuvurwa icyorezo cya Marburg
- Babiri bakize, undi mushya yandura icyorezo cya Marburg
- Abantu batatu ni bo barimo kuvurwa Marbourg
- Undi muntu mushya yanduye icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yanduye Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe ni we ukirimo kuvurwa Marburg
- Umuntu umwe gusa ni we uri kuvurwa Icyorezo cya Marburg
- Umuntu umwe yakize, babiri ni bo bari kuvurwa Marburg
- Minisiteri y’Ubuzima yavuze aho ikeka ko Marburg yaturutse
- Nta muntu wanduye Icyorezo cya Marbug
- Abantu batatu gusa ni bo bari kuvurwa Marburg
- Abantu batanu bakize Marburg
- Abantu umunani bakize Marburg
- Abandi bane bakize Marburg
- Abantu 26 bamaze gukira Marburg
- Ingamba zo guhangana na Marburg zigiye kuvugururwa
- Abantu babiri bakize Marburg
Ohereza igitekerezo
|