Kugenda n’ibirenge nta nkweto mu mucanga bigira akamaro ku buzima

Kugenda umuntu akandagiye hasi, atambaye inkweto bigira akamaro gakomeye ku buzima bw’abajya babikora, ariko cyane cyane kugenda mu mucanga n’ibirenge bitambaye inkweto nibyo bigira akamaro kurushaho.

Kugenda n'ibirenge bisa ku mucanga ngo ni byiza ku buzima
Kugenda n’ibirenge bisa ku mucanga ngo ni byiza ku buzima

Abahanga bavuga ko kugendesha ibirenge mu mucanga bitambaye inkweto bituma ikirenge kimererwa neza, bikorohereza impiniro z’ingingo ‘articulations’ mu mikorere yazo, nk’uko bigaragara ku rubuga http://www.masseur-kinesitherapeute-croguennec-rachel.fr, dukesha aya makuru.

Kugenda mu mucanga nta nkweto biruhura imikaya itandukanye y’ibirenge bikanafasha mu gutembera neza kw’amaraso mu mubiri.

Ikindi ngo bituma amagufa y’utugombambari atavunika, kuko hari abababara mu tugombambari iyo bagenze igihe kirekire ku butaka bukomeye.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko kugenda mu mucanga umuntu atambaye inkweto bibabaza ku batabimenyereye, bityo ko bisaba kugenda gahoro gahoro ku bantu batangira.

Ku rubuga https://www.linfo.re/magazine/, bavuga ko nubwo kugenda ku mucanga n’ibirenge umuntu atambaye inkweto atari ibintu bikorwa cyane, ariko ngo ni umwitozo mwiza kuko utuma umubiri muri rusange ugubwa neza.

Gukandagira mu mucanga, bifasha ibirenge kuruhuka ibibazo biba byaragiye bigira kubera guhora mu nkweto, kuko kugenda ku mucanga atari kimwe no kugenda kuri kaburimbo cyangwa se n’ahandi hakomeye. Iyo umuntu akandagiye mu mucanga bimufasha gukomeza imikaya cyane cyane iy’amaguru, kuko umuntu awukandagiramo amaguru agasa n’asayamo.

Kugenda mu mucanga ni ugukoresha imbaraga ni yo mpamvu bisaba ko umuntu utamenyereye kuyigendamo, yagomye gukoresha iminota mike kandi atihuta cyane. Ikigorana ngo ni ukugenda mu mucanga wumutse kurusha mu wutose.

Ku batangizi ibyiza ngo ni ukugenda mu mucanga utose, noneho uko bagenda bamenyera uwo mwitozo bagatangira no kugenda mu wumutse.

Kimwe n’izindi siporo, kugenda n’ibirenge mu mucanga bisaba kubikora ku buryo buhoraho, byaba byiza cyane, bigakorwa mu masaha ya mu gitondo, kugira ngo umuntu yirinde ubushyuhe mu gihe izuba ryamaze kwaka, ikindi ni ngombwa kunywa amazi ahagije nk’uko bikwiye no ku bakora izindi siporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka