Ibikorwa by’umuco n’ubugeni byabafashije gukira ibibazo byo mu mutwe

Bamwe mu rubyiruko rwo bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, barishimira ko ibikorwa by’umuco n’ubugeni byagize uruhare rukomeye mu gukira ibyo bibazo.

Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa by'ubugeni n'umuco bibafasha mu guhangana no gukira ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Urubyiruko ruvuga ko ibikorwa by’ubugeni n’umuco bibafasha mu guhangana no gukira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Ni ibibazo abasore n’inkumi biganjemo ingimbi n’abangavu, bavuga ko akenshi babiterwa n’ibibazo byo mu miryango, ku buryo bemeza ko hirya no hino aho baba ku ishuri hari umubare w’abana batari bacye bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima bwo mu mutwe, ku buryo bibagiraho ingaruka zitandukanye haba ku masomo yabo cyangwa mu buzima bwa buri munsi busanzwe babamo.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa birimo ibishingiye ku bugeni aho umuntu ashobora gushushanya akaba yakwisuzuma akamenya ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, n’ibindi bikoresho bahaye amazina nk’umutaka utwikira amarangamutima ababaye n’igiti cy’ubuzima.

Imibare iheruka y’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yo muri 2018, igaragaza ko umwe mu icumi mu bana bafite hejuru y’imyaka 15 aba afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kuvura ibibazo byo mu mutwe harimo ibyo bise umutaka ndetse n'igiti cy'ubuzima
Bimwe mu bikoresho byifashishwa mu kuvura ibibazo byo mu mutwe harimo ibyo bise umutaka ndetse n’igiti cy’ubuzima

Bimwe muri byo ni ibijyanye n’amarangamutima (Depression), umujagararo (Disorders), ubwoba (Panic) bituma uhuye nabyo atavuga akabaho ababaye ku buryo atabasha kwinjira mu buzima bwa buri munsi.

Uretse ibyo hari n’ibindi byigaragariza mu mubiri, aho umuntu ashobora kwitura hasi, ku buryo wamwibeshaho ko arwaye indwara zirimo igicuri, ariko bajya kumupima bagasanga afite ubwonko buzima, bikiyongeraho ibindi birimo kubababra ingingo z’umubiri bikaba byanaviramo umuntu gucumbagira, kandi nta kindi kibazo afite.

Umwe mu bana bo mu Karere ka Gisagara uri mu kigero cy’imyaka 17 twifuje kwita Uwimana, avuga ko yari asanganwe ibibazo byo kwitinya no kutigirira icyizere, yaterwaga n’ibibazo byo mu muryango, bigatuma ahora yumva yakwibera wenyine nta wundi muntu yifuza kuba ari kumwe na we, gusa kuvuza ingoma bikaba byaramufashije gukira ibyo bibazo.

Ibikorwa by'ubugeni bikorwa mu buryo bwo gushushanya igishushanyo ugishanisha n'ibibazo ufite ukanabishakira ibisubizo
Ibikorwa by’ubugeni bikorwa mu buryo bwo gushushanya igishushanyo ugishanisha n’ibibazo ufite ukanabishakira ibisubizo

Ati “Byagize uruhare runini mu gukira kwanjye, kuko urumva ako gahinda nari mfite k’uko mama na papa batandukanye ntaravuka, nagiye muri Gir’Ingoma, mvuza ingoma noneho numva ibintu byose ndabishoboye, mbona ko nanjye ndi umukobwa ushoboye.”

Mugenzi we uri mu kigero cy’imyaka 20 twahaye izina rya Hakizimana avuga ko yari mu bantu bakeneye ubufasha bwo kuvurwa kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe yari afite.

Ati “Icyamfashije ni umwitozo bita ikipe y’ubuzima, aho ushushanya ikibuga, icyo ukiniramo n’icy’uwo muhanganye, mu kibuga cyawe ushyiramo ibikubangamiye, ibibazo ufite, ushobora kuba uri umunebwe, ugira ibitotsi kenshi, uri umusambanyi, byarakunaniye kubyihana, mu kibuga cy’uwo muhanganye ugashyiramo ibyaza gusimbura bya bindi byakunaniye, hanyuma ukajya ahantu wenyine ukogeza, ikiba kigamijwe ni ukugira ngo umuntu yirememo icyizere urebe ko ibibazo ufite mu buzima wabitsinda.”

Dr. Chaste avuga ko ibikorwa by'ubugeni n'umuco bimeze igihe kirenga imyaka itandatu bitangiye gukoreshwa mu Rwanda
Dr. Chaste avuga ko ibikorwa by’ubugeni n’umuco bimeze igihe kirenga imyaka itandatu bitangiye gukoreshwa mu Rwanda

Dr. Chaste Uwihoreye ni umuyobozi w’umuryango "Uyisenga n’Imanzi" ufite inshingano zo kwita ku mwana n’urubyiruko ariko by’umwihariko abugarijwe n’ibibazo, avuga ko ubuhanzi n’ubugeni ari igikoresho cyavumbuwe kuva cyera mu kwifashisha kuvura agahinda gakabije.

Ati “Mu Rwanda navuga ko tumaze imyaka igera kuri itandatu tubikoresha ahantu hatandukanye kandi ibyo bikoresho byamaze kugera mu kwita ku bantu batandukanye ku buryo bazakomeza kubyifashisha."

Dr. Darius Gishoma uyobora ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, avuga ko ibice byo kwita ku buzima bwo mu mutwe bitagarukira gusa mu kuvura, ahubwo harimo n’ubundi buryo bushobora gukoreshwa burimo ubuhanzi n’ubugeni.

Dr. Darius Gishoma avuga ko ari uburyo bwemejwe ko bushobora gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe ariko bitarakomera kuko iyo byakomeye bisaba kujya kwa muganga
Dr. Darius Gishoma avuga ko ari uburyo bwemejwe ko bushobora gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe ariko bitarakomera kuko iyo byakomeye bisaba kujya kwa muganga

Ati “Ni uburyo bwizewe bukora, cyane cyane ku rubyiruko, bugakora na none ku bantu bataragira ibibazo byakomeye, kuko iyo bikomeye bigomba kujyanwa kwa muganga, akaba ariyo mpamvu abajyanama b’abanyeshuri bafite uruhare runini bakoresheje uburyo burimo ubugeni n’ubuhanzi, ariko kandi bakanahugurirwa kubona ibimenyetso. Bivuga ngo abantu bakeneye kubona ubufasha bwisumbuye.”

Ubushakashatsi bwo muri 2018 bwa MINISANTE bwanerekanye umwe muri batanu mu bantu bakuru, aba afite ibibazo byo mu mutwe.

Kuvuza ingoma ni kimwe mubyo urubyiruko ruvuga ko byakijije ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe
Kuvuza ingoma ni kimwe mubyo urubyiruko ruvuga ko byakijije ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka