Gutwitira inyuma ya nyababyeyi bishobora kuvamo urupfu

Gutwitira inyuma ya nyababyeyi (Une grossesse extra-utérine/grossesse ectopique), bivugwa iyo igi ry’umugore rigumye aho ryahuriye n’intangangabo, ni ukuvuga mu muyoborantanga, cyangwa se rikamanuka rikajya hasi ku nkondo y’umura nk’uko rishobora no kujya ahandi hakikije ibyo bice.

Iki kikaba ikibazo gikomeye ndetse cyanabyara urupfu kidakemuwe hakiri kare.
Ni iki cyakubwira ko watwitiye inyuma ya nyababyeyi?

Nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, ukirenza (ukabura imihango) mu gihe bidasanzwe bikubaho, ni byiza kwisuzumish kwa muganga w’abagore.

Bitewe n’amakuru muganga ahawe, akora ikizami cy’amaraso, iyo kigaragaje ko utwite ariko yakora ikizami cya Echographie kikagaragaza ko muri nyababyeyi nta rusoro rurimo, nta kabuza uba watwitiye inyuma ya nyababyeyi.

Uru rusoro rushobora kubaho igihe kiri hagati y’ibyumweru 6 n’ibyumweru 8 rwatinda cyane rukamara hagati ya 12 na 16. Nyuma y’aho nibwo rushobora guturika kubera ko ruba rwakuze kandi ruri aho rutagenewe gukurira.

Ni iki gitera gutwitira inyuma ya nyababyeyi?
Akenshi gutwitira inyuma ya nyababyeyi bikunze kubera mu miyoborantanga aho urusoro rwigumira aho ntiruhave. Bikaba ahanini biterwa nuko imiyoborantanga yangiritse cyangwa yabyimbye ku buryo isa n’iyifunze.

Indi mpamvu ibitera ni impinduka mu misemburo, kuba urusoro rufite inenge cyangwa se ruremetse nabi.

Gusa hari ibyongera ibyago byo gutwitira inyuma ya nyababyeyi, bimwe muri byo hari:

• Kuba warigeze kugira iki kibazo cyo gutwitira inyuma ya nyababyeyi byongera ibyago byo kuba wakongera.
• Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi na mburugu zishobora gutera kuziba cyangwa kubyimba kw’imiyoborantanga.

• Ibinini bikoreshwa mu kuboneza urubyaro bizwi nka microlut bikunze gukoreshwa n’abagore bakibyara kugeza umwana agejeje ku mezi 6 na byo bishobora gutera iki kibazo kuko bihungabanya ukwinyeganyeza kw’imiyoborantanga
• Ikinini kirinda gusama gikoreshwa mu masaha 72, nyuma yo gukora imibonano na cyo gishobora kubitera iyo ugikoresheje ariko ukarenga ugasama.

• Gutwita nyuma yo guhabwa imiti ifasha gutwita, kimwe no gusama hifashishijwe uburyo bwo guterekwamo urusoro (in vitro), ndetse no kumara igihe kinini utarasama.

• Kuba usamye bwa mbere urengeje imyaka 35
• Kuba warabazwe nyababyeyi
• Kuba warasamye ukoresha agapira gashyirwa mu mura gakozwe mu muringa.

Nubwo ubusanzwe bidakunze kubaho ko wasama ukoresha aka gapira ariko iyo bibaye uba ufite ibyago byinshi byo gutwitira inyuma ya nyababyeyi.

• Kuba unywa itabi mu gihe uteganya gusama nabyo byongera ibyago byo gutwitira inyuma ya nyababyeyi.

Ibimenyetso bigaragaza ko umubyeyi yatwitiye inyuma ya nyababyeyi

• Kuva no kuribwa cyane mu kiziba cy’inda.
• Bitewe n’aho urusoro ruherereye ushobora no kumva uribwa intugu kandi ugashaka kwituma kenshi.

• Uko igi rikomeza gukura rishobora gutera umuyoborantanga guturika, bigatera kuva cyane kandi uviramo imbere, bijyana no kuremererwa umutwe, no kugwa igihumure. Utihutishijwe kwa muganga hashobora gukurikiraho urupfu.

Inda iri inyuma ya nyababyeyi nta buryo bushoboka bwo kuyiramira ngo umwana azavuke, ahubwo abaganga baba bafite amahitamo yo kuramira ubuzima bw’umubyeyi gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka